Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya bayigana kimwe n’izindi nzego zirimo iz’ibanze n’iz’ubutabera kugirango zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira,bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye  ku itariki 8 Nzeli mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, aho, ahagana mu ma saa munani n’igice z’ijoro, Ntahomvukiye Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 30, hakoreshejwe icupa, yakomerekejwe bikomeye n’umugore we witwa Nyiraminani Claudine w’imyaka 24 y’amavuko, uyu mugabo akaba yarahise ajyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru ari naho arimo kuvurirwa naho umugore we akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi.

Kuri iki cyaha, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,CIP  Richard Iyaremye, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko Nyiraminani yakubise umugabo kubera ubwumvikane buke bagiranye atashye muri icyo gicuku kuko umugabo yari yasinze.

Yavuze ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo no kwihanira.

CIP Iyaremye yagize ati:" Uwabinyoye ata ubwenge maze agakora cyangwa akagira uruhare mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, ndetse rimwe na rimwe akaba nawe yabikorerwa”.

Yakanguriye abaturage kwirinda kubinywa, kubicuruza no kubitunda, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababikora.

Yabagiriye kandi inama yo kwirinda amakimbirane, ariko kandi mu gihe abayeho bakayakemura vuba kandi mu bwunvikane badategereje ko akomera kugeza aho ashobora guteza uruhande rumwe gufata umwanzuro ugayitse wo kuyakemura yihanira.

Yagize ati:"Iyo hari ukumvikana guke mu rugo rw’umuturanyi wawe bikugiraho ingaruka. Kugira inama imiryango ifitanye  amakimbirane  bifitiye akamaro abaturage muri rusange. Mu gihe kandi habayeho ukutumvikana ku kintu runaka, umwanzuro si ukwihanira, ahubwo icyiza ni ukugana inzego zibishinzwe zikabakiranura."

CIP Iyaremye yakanguriye buri  muturage kuba ijisho rya mugenzi we kugirango barwanye kandi bakumire ibyaha muri rusange.

Ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.