Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, mu masaha ya saa saba z’ijoro ku bufatanye n’irondo ry’umwuga ryo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bafashe moto ihetse inyama z’inka ibiro 80, izi nyama zikaba zari zitwawe mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abanyerondo b’umwuga aribo batanze amakuru ubwo bari mu kazi kabo ka buri munsi mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Kinazi mu murenge wa Kinazi.
Yagize ati: “Ubwo aba banyerondo bari mu kazi kabo ka buri munsi babonye moto ebyiri (2) muri icyo gicuku zipakiye inyama mu mufuka bahita bahamagara Polisi, niko kuza barazihagarika umwe mu bari batwaye izo moto yahise acika, undi moto ayita aho ariruka abanyerondo barebye ibyo ipakiye basanga n’inyama z’inka zitujuje ubuziranenge.”
CIP Twajamahoro yavuze ko moto yafashwe ifite icyapa kiyiranga RC 817 Z, inyama ziratwikwa naho moto ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu gihe urwego rwubugenzacya RIB rwatangiye iperereza ngo nyiri iyo moto n’uwo wacitse bafatwe.
CIP Twajamahoro yasabye abantu batwara n’abacuruza inyama mu buryo butemewe n’amategeko kubireka kuko bihanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Ni kenshi Polisi y’u Rwanda igira inama abantu bose bakora ibikorwa by’ubucuruzi nk’ubu ko bagomba kubikora babifitiye uburenganzira, ntibatware inyama mu buryo butemewe kandi ntibanazicuruze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko zigomba gutwarwa n’imodoka zabugenewe kandi zigatwarwa n’ababifitiye ibyangombwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaepfo yashimiye abatanze amakuru, yibutsa buri wese ko gukumira ibyaha n’ababikora bisaba ubufatanye bwa buri wese. Abaturage yabasabye kujya bitondera kugura inyama ahabonetse hose kuko bashobora kugura inyama zitakorewe isuzumwa zikaba zabagiraho ingaruka mu buzima.
Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.
Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse zitwarwa mu binyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi, aho inyama zitwarwa hakaba hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.
Ingingo ya 4 ivuga ko abantu bakoreshwa mu gutwara inyama bambara imyenda yabigenewe n’ingofero byogeshwa amazi ku buryobworoshye hamwe n’inkweto zabugenewe.

Kinyarwanda
English










