Mu mwaka wa 2014 imibare igaragaza ko hakozwe dosiye zigera kuri 343 ku cyaha cyo gutanga no kwakira sheke itazigamiye; iyo mibare ishyira icyo cyaha mu biri kw’isonga muri uwo mwaka.
Twaganiriye n’ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye atubwira uburyo yaguye muri icyo cyaha muri aya magambo: “Nari umucuruzi, ubucuruzi bwanjye bugenda neza, najyaga ku mucuruzi mugenzi wanjye wampaga ibicuruzwa nkamusinyira sheke akampa ibicuruzwa, ngacuruza narangiza nkamubwira akajyana ya sheke kuri banki ikamwishyura. Mu masheke nasinyaga harimo n’izo nasinyaga zitanditseho umubare w’amafaranga, namubwiraga gusa ageze kuri konti akayuzuzaho yarangiza akajya kuri banki bakamuha amafaranga. Muri ubwo bucuruzi bwanjye naje kugira akabazo sinabonera amafaranga ku gihe mbibwiye uwampaga ibicuruzwa ntiyabyumva, yuzuza amafaranga kuri za sheke azijyana kuri banki basanga zitazigamiye. Ubu nkurikiranweho icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiye zirenga miriyoni 100. Ubucuruzi bwanjye bwarahagaze ndi gukurikiranwa n’ubutabera…”
Twaganiriye kandi n’ukuriye ishami rirwanya ibyaha by’ubukungu n’ikoranabuhanga SSP Eric Kanyabuganza atugaragariza impamvu zitera abantu kugwa mu cyaha cyo gutanga no kwakira sheke zitazigamiye aboneraho no gutanga ubutumwa.
Yatubwiye ko hari ibyiciro bitatu by’abantu batanga sheke zitazigamiye: ikiciro cya mbere ni abantu batazi amategeko cyane cyane ku birebana n’abantu bakira sheke bazi neza ko zitazigamiye, aba bantu ngo iyo bakurikiranwe usanga batumva impamvu bakurikiranwe kugeza igihe uberekeye ingingo y’amategeko abahana.
Ikiciro cya kabiri n’icy’abantu bajya mu bucuruzi batariteguye neza, bagakora ubucuruzi badafite igishoro gihagije, aha yagaragaje abantu bajya mu masoko ya leta n’ay’ibigo byigenga badafite igishoro bikabasaba kujya kuguza mu bandi bacuruzi, bagatanga sheke nk’ingwate akenshi iba ikubiyemo inyungu z’umurengera; iyo ubucuruzi butagenze neza cyangwa batishyuriwe igihe, za sheke bayijyana kuri banki kuyitezaho kashi ko zitazigamiye bagamije kuzaziregesha. Uwakiriye sheke azi ko itazigamiye akenshi aba azi ko azayikoresha nk’igikangisho mu kwishyuza. Aba afite umugambi wo kuzayijyana kuri polisi kugirango uwayimuhaye azatinye amwishyure.
Ikiciro cya gatatu ni abayitangaho ingwate, umucuruzi cyangwa undi muntu ukeneye byihutirwa amafaranga, akayaguza undi muntu ariko akamuha sheke nk’ingwate. Akenshi sheke bandikaho amafaranga akubiyemo ayo yagurijwe wongeyeho inyungu ishobora kugera kuri 50% y’agaciro k’amafaranga yagurijwe, ibyo bakunda kubyita “banque Lambert”. Yagaragaje ko uwo iperereza rizagaragaza ko yakiriye sheke azi ko itazigamiye azakurikiranwa nk’uwayitanze nk’uko amategeko abiteganya.
SSP Kanyabuganza yakanguriye abaturarwanda ko ari utanze n’uwakiriye sheke azi neza ko itazigamiye aba akoze icyaha gihanwa n’ingingo ya 373 y’igitabo cy’amategeko ahana. Anaburira abacuruza amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko ko ibyo bikorwa bakora bihanwa n’amategeko, anagaragaza ko bene ibyo bikorwa bigira ingaruka mbi ku gaciro k’ifaranga. Yibukije ko nta muntu uzireguza ko yakoze icyaha atazi ko hari itegeko rigihana. Yasoje ahamagarira abantu bose gukorana na polisi bugufi bayiha amakuru kubyaha bimunga umutungo w’abantu n’igihugu muri rusange.
Kinyarwanda
English











