Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irakangurira ababyeyi kurinda abana babo gukinira mu mazi

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gashyantare, mu kagari ka Nyarurama umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge abana babiri bavukana bogaga mu kizenga cya Rwampara barohamye bagahita bitaba Imana.

Abo bana ni Igihozo Sandrine w’imyaka 12 y’amavuko na Mugisha Fabrice w’imyaka 8 y’amavuko, aba bombi bakaba ari bene Dusabe Sylvestre na Uzarama Zena batuye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko abo bana bavuye mu rugo iwabo bagiye mu gishanga cya Rwampara ku mesa barangiza bakajya kwidumbaguza(koga) bakarohama.

Yagize ati:” Mugisha yabanje kujya mu mazi kwidumbaguza nuko ararohama  bimunanira kuvamo, mushiki we abonye musaza we amazi amuheranye ahita nawe agenda amusanga aho ari ngo amukuremo nawe ahita aheramo bombi  bitaba Imana.”

Akomeza avuga ko ayo mazi yabatwaye akabageza mu murenge wa Nyamirambo kuko uhana imbibi n’uwa kigarama uhereyemo icyo gishanga bakabonwa n’abana ari nabo bahise batabaza abaturage ba Nyamirambo baza kubakuramo.

CIP Umutesi akaba asaba ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kubarinda ko barohama mu migezi itandukanye ndetse n’ibiyaga.

Yagize ati:” Uretse no kubarinda kujya mu migezi no mu biyaga hirya no hino, turasaba ababyeyi kandi kurinda abana gukina mu gihe imvura irimo igwa ari nyinshi abana biziringa mu bizenga no mu byobo by’amazi biri hafi y’amazu  batuyemo kuko bashobora kubigwamo bakahasiga ubuzima.”

Yakomeje asaba ababyeyi gukurikirana abana babo bakanashishikariza n’ababarera kutemerera abana ngo biijyane ku mugezi kuvoma cyangwa ku mesa bonyine nta muntu mukuru barikumwe.

Asoza asaba abaturage ko mu gihe habayeho kugwa no kurohama mu mazi, basabwa kumenyesha Polisi kugirango ibashe gutabarira ku gihe kandi abana bakigishwa umunsi ku w’undi kudakinira mu mazi cyangwa hafi yayo kuko bishobora kubakururira urupfu.