Polisi y’ u Rwanda iragira inama abakomeje kwishora mubikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro muburyo bunyuranyije n’amategeko kubihagarika, kuko uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, binafite ingaruka ku babikora zirimo n’urupfu.
Ibi ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 7 Nyakanga 2018, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Jabana, mu kagari ka Ngiryi, uwitwa Hategekimana Martin w’imyaka 53 yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’inkangu, ubwo yari arimo gucukura amabuye y’agaciro ahantu hari harahagaritswe kubwo kurengera ibidukikije.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uretse kuba ubucukuzi butemewe n’amategeko bwangiza ibidukikije bufite ingaruka zikomeye kubabukora zirimo n’urupfu.
Yagize: “Abakora ubucukuzi bw’amabuye mu buryo butemewe bahura n’ibibazo bikomeye. Urugero ni aho iyo ikirombe kiridutse, ubuzima bwabo bujya mu kaga kuko baba bagiye ntawe ubizi banatinya kugira uwo batabaza kuko baba bazi ko bakoze ibinyuranye n’amategeko.’’
SSP Hitayezu yasabye abaturage kugana amasosiyeti afite ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro bagahabwa akazi, kuko iyo ubucukuzi nk’ubu bukozwe neza buzamura ubukungu bw’ubikora ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati:’’ Abaturturage bakwiye kureka kwitwikira ijoro kuko hari amakoperative menshi akora ku buryo bwemewe n’amategeko, abantu bakwiye kuyagana bagahabwa akazi ku buryo buzwi, kuko niyo hagize ikibazo kibaho abayobozi bihutira kumenyesha Polisi igatabara amazi atararenga inkombe.’’
SSP Hitayezu yasabye abaturage kutihutira gucukura amabuye y’agaciro mu kajagari n’iyo baba bayabonye mu mirima yabo, kuko kubikora bisabirwa uruhushywa.
Yagize ati:’’ Abaturage bakwiye kumenya ko ahantu hari amabuye y’agaciro bitavuga guhita bayacukura batabifitiye uruhushya kuko ari umutungo w’igihugu bikaba bisabirwa uruhushya. Kurwanya ubikora bikwiye kuba ibya buri wese kuko byangiza ibidukikije.
Gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko bihanishwa ingingo ya 438 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











