Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iragira inama ababyeyi yo kutihekura kuko bihanwa n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 witwa Mukanzobe Léoncie, wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka Nyarupfubire, akaba akurikiranweho icyaha cyo kwihekura nyuma yo kujugunya umwana we  w’iminsi icumi  mu musarani.

Mukanzobe, usanzwe ufite abana bane akaba nta mugabo babana, yafashwe tariki ya 2 Nzeri uyu mwaka.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ivuga ko kugira ngo ibyo bimenyekane, byaturutse ku makuru bahawe n'umwana w'umukobwa mukuru w’uwo mugore akoresheje umurongo wa 112 utishyurwa, Polisi y’u Rwanda yashyiriyeho abaturage kugira ngo bajye batangaho amakuru ndetse na serivisi bifuza ko polisi yabaha.

Polisi y’u Rwanda ikimara kugezwaho ayo makuru, yahise itabara ifatanyije n’abaturage ivana umurambo wa nyakwigendera muri metero 20 mu musarani aho yari yajugunywe.

Uyu mubyeyigito yiyemerera icyaha ariko akavuga ko uriya mwana yapfuye azize indwara, ubu polisi ikaba irimo gukora iperereza ku rupfu rw’uyu mwana mu gihe uriya mugore afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagaye iki gikorwa kibi, aho yavuze ko kigayitse kandi ari icya kinyamaswa.

IP Kayigi yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu umubyeyi yihekura kandi ari inshingano asanzwe afite zo kurera uwo yabyaye. Umwana afite uburenganzira busesuye bwo kubaho. Ibyo uriya mugore yakoze ni amahano kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko, rwose ntawabyihanganira”. Yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibyaha bitandukanye cyane cyane batanga amakuru y’abanyabyaha ndetse n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

 IP Kayigi akaba yarashimiye abaturage bahaye amakuru Polisi kugira ngo uriya mugore afatwe.

Imibare ituruka mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurengera umwana, igaragaza ko abana 40 bavukijwe ubuzima bakivuka hagati y’umwaka wa 2012 na 2014. Imibare ikomeza yerekana kandi ko abana bato bagera kuri 69 batereranwe n’ababyeyi babo cyangwa se abandi bashinzwe kubarera bakitabwaho nyuma  n’abagiraneza mu mwaka wa 2012-2014. Mukanzobe Léoncie  icyaha nikimuhama, yazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko bikubiye mu ngingo ya 143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.