Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iraburira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Polisi y'u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga kandi ko amayeri yose bagerageza gukoresha yose atahurwa ku bufatanye n’abaturage.

Byatangajwe nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, hafatiwe mu cyuho abantu umunani barimo; abasore barindwi n’umukobwa umwe, bari batekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga giherereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Kabuga I, mu mudugudu wa Karisimbi.

Bafatanywe Kanyanga ingana na litiro 111 ndetse n’ibisigazwa bakunze kwita melase bifashisha mu kuyikora bingana na Litiro 3600.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage batanga amakuru no gukorana n’inzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano, ari byo byatumye abagize iri tsinda ryakoraga Kanyanga bafatwa.

Yagize ati: ”Amakuru yatanzwe n’abaturage niyo yashingiweho mu gutegura umukwabu wo guhagarika ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, nibwo baje gutungurwa bisanga bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga.”

SP Twajamahoro yaburiye abantu bakomeje kwishora muri bene ibi bikorwa bibujijwe n’amategeko ko amayeri yose bazakomeza guhimba azamenyekana bagafatwa.

Ati: “Turaburira buri wese wishora mu bikorwa byo gukora cyangwa kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kubikwirakwiza n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. N’ubwo bagenda bahindura amayeri bwose, bamenye ko yose azamenyekana bagafatwa ku bufatanye n’abaturage. 

Yashimiye abatanga amakuru atuma ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko bifatwa, ashishikariza buri wese kwihutira gutanga amakuru igihe cyose abonye ikintu gishobora guhangabanya umutekano.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo, ibiyobyabwenge bafatanywe byangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ingaruka zabyo ku buzima.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.