Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iraburira abaturage kwirinda kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho ku itariki ya 26 Kanama, mu karere ka Rubavu Polisi ihakorera ifashe abantu bane bavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Abafashwe ni Niyomwizerwa  Valerie w’imyaka 32 y’amavuko wafatanwe ibihumbi 69,000 by’amakongomani n’ibihumbi 30,000 by’amafaranga y’u Rwanda, Izabayo Clemance w’imyaka 23 y’amavuko wafatanwe ibihumbi 54,150 ya Kongo na 38,000 by’u Rwanda, Musabyeyezu Pascasia wafatanwe ibihumbi 163,500 by’amakongomani n’ibihumbi 2,000 by’amanyarwanda na Irakiza  Florance wafatanwe ibihumbi 25,900 bya Kongo n’amadorari 10 ya Amerika; aba bose bafatiwe hafi y’umupaka uhuza  u Rwanda na Kongo ahazwi nka (Petite Barrière).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bose bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abavunja  amafaranga mu kajagari mu murenge wa Gisenyi.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko hari abantu bakora umwuga wo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bikanateza umutekano muke n’akajagari aho babukorera, Polisi yateguye igikorwa cyo kubafata.”

Yakomeje avuga ko bishyira ubuzima bw’abacuruza amafaranga mu buryo butemewe   mu kaga, bashobora kwibwa amafaranga kuko aho bakorera nta mutekano uba uhari.

CIP Kayigi yasabye abavunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko kubireka  ahubwo bakagana inzego zibishinzwe zikabafasha kubashyira mu buryo bwiza bukurikije amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka bahura nazo.

Yagize ati “Leta yashyizeho uburyo bwiza bwo kubona ibyangombwa bibemerera gukora akazi ko kuvunja amafaranga, yongeraho ko bakwiye kujya mu nzu zikorerwamo ubuvunjayi(Forex Bureau) mu rwego rwo guha agaciro akazi bakora.”  

Yababwiye ko gukora kinyamwuga bibarinda guhangikwa amafaranga y’amiganano kuko baba bafite imashini zagenewe gutahura amafaranga nk’ayo ndetse bibagabanyiriza igihombo baterwa no guhendwa bavunja.

CIP Kayigi yibukije abantu ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigira ingaruka nyinshi k’ubukungu bw’Igihugu kubera ko bavunja ku giciro gito ugereranyije n’ikiba cyaragenwe na Banki nkuru y’igihugu (BNR) bishobora kandi gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu n’ibindi.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi.

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 223 ivuga ko umuntu wese, k’uburyo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.