Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iraburira abantu kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko

Ibi Polisi y'u Rwanda irabivuga nyuma y’aho kuri uyu wa 16 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ifashe abagabo babiri Ntakirutimana Patrick w’imyaka 24 na Nshimiyimana Callixte w’imyaka 27 bafite ibiro 17 by’amabuye y’agaciro ya wolfram ya magendu.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro iyo  bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko buteza ingaruka nyinshi kubabukora kuko iyo bahuye n’impanuka bigorana kubatabara. Polisi y’u Rwanda ikaba iburira abantu bose kubureka bagakora ubwemewe n’amategeko kugira ngo bakore batekanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Polisi ikorera mu murenge wa Shyorongi yafashe abo bagabo bombi bafite amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram ibiro 17 bacukuye mu kirombe cy’abandi.

Yagize ati “Ibi byabaye nyuma y’aho abakozi basanzwe bakora mu kirombe batashye nibwo aba bagabo bitwikiriye ijoro bajya kwibamo amabuye.”

CIP Rugigana avuga ko kwishora mu bucukuzi butemewe bigira ingaruka zikomeye harimo n’urupfu kuko ntabyangombwa byabugenewe baba bafite, nta bwishingizi bityo  bigatuma ubuguyemo asigira umuryango we ibibazo byinshi.

Ati“Gucukura witwikiriye ijoro wahuriramo n’impanuka ntibimenyekane kuko uba wagiye ntawe ubizi kandi ari  n’ijoro .Turabasaba kubyirinda kugira ngo murengere ubuzima bwanyu.”

Yibukije abaturage ko ubucukuzi butemewe buteza umutekano mucye,akajagari ndetse bukanangiza ibidukikije kuko ubukora aba yiba bigatuma yangiza  imihanda n’ibidukikije  .Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru arasaba buri muturage wese kuba ijisho rya mugenzi we ubonye uri gukora ibinyuranyije n’amategeko agatanga amakuru ku gihe kugira ngo akurikiranwe ataragira icyo yangiza.

CIP Rugigana akomeza avuga ko kandi ubucukuzi butemewe bugira ingaruka ku mabuye y’agaciro n'ubukungu bw'igihugu by'umwihariko, kuko abayiba bayagurisha ku giciro gitandukanye n’ikiba cyaragenwe.

Mu ntara y’Amajyaruguru ubucukuzi butemewe n’amategeko , bumaze gutwara ubuzima bw’abantu  33 guhera mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, nkuko bitangazwa  na Minisiteri y’ubutabazi. Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abaturage kwirinda ubwo bucukuzi.