Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi iraburira abantu kwirinda guhisha, kugurisha no kunywa ibinyobwa bitemewe n’amategeko n'ibitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje kuburira abantu kwirinda guhisha, kugurisha cyangwa kunywa ibinyobwa nk’ibyuma bitemewe n’amategeko ndetse n’ibitujuje ubuziranenge, mu gihe ibikorwa byo kubikura mu baturage bikomeje.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, mu gikorwa cyo kumena ibinyobwa bitemewe byafatiwe mu nganda no ku bacuruzi banyuranye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Muri ibyo harimo inzoga zitemewe zizwi ‘nk’ibyuma’, ibinyobwa bisindisha byatumijwe mu mahanga ariko bidafite ubuziranenge, ndetse n’ibindi binyobwa bicuruzwa bikozwe mu buryo butemewe cyangwa budakurikije ibisabwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Ngahonzire, yavuze ko hari abantu bagikomeza kubika no guhisha ibi binyobwa bibujijwe mu ngo, mu maduka no mu bubiko, nubwo ibikorwa byo kubirwanya bikomeje.

Yagize ati: “Turashishikariza umuntu wese ufite ibi binyobwa kubishyikiriza inzego kugira ngo bimenwe, ndetse agatanga amakuru ku hantu ibyo bicuruzwa bibujijwe bibitswe. Turacyabibona bihishe ahantu hatandukanye, kandi ntituzemera ko bikomeza, niyo mpamvu tuburira buri wese ubifiteho amakuru kuyatanga.”

Yaburiye kandi abantu bahindura amazu yabo cyangwa ahandi hantu bahurira utubari tudakurikije amategeko, bagacururizamo inzoga zitemewe, bagakoreramo ibirori n’indi myidagaduro. Ati: “Abantu bazaba bafite ibi binyobwa bibujijwe, bahindura amazu yabo utubari cyangwa bakabicuruza, bazabibazwa.”

Kugeza tariki ya 11 Kanama, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye mu gikorwa cyo kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibinyabutabirre byifashishwa mu kubikora, mu Mujyi wa Kigali hamaze kumenwa litiro 553,920 za ethanol na methanol, muri litiro 653,626 zimaze gufatwa. Hanamenwe litiro 15,348 z’inzoga gakondo zitakoranywe umwimerere.

Mu bubiko bw’uturere kandi hari habitse amakarito 164,792 n’amacupa 146,362 y’ibinyobwa bitemewe, birimo n’ibyatumijwe mu mahanga ariko bidafite ubuziranenge, bitegereje kumenwa.

Ibikorwa byo kurwanya no kumena inzoga z'ibyuma n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, biri gukorwa mu gihugu hose kandi birakomeje.

Polisi irasaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bose bahisha, bagurisha cyangwa bakwirakwiza ibinyobwa bibujijwe, ndetse n’abafite ibyo bicuruzwa bakabishyikiriza inzego bireba. Ibi bizafasha mu bikorwa byo kubahiriza amategeko no kurinda abaturage ingaruka ziterwa n’inzoga zitemewe cyangwa zitujuje ubuziranenge.