Byari bimenyerewe ko abajura bitwikira ijoro, bakamena inzugi, bakiba cyangwa abandi bakaza bagakora abantu mu mufuka bagerageza kubacuza utwabo. Iterambere rishingiye ku itumanaho rikoreshwa mudasobwa n’ibindi bikora nkazo ryazanye byinshi byiza ariko byabaye n’inzira imwe mu gucuza abantu utwabo. Umuntu asigaye yicara kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni ye igendanwa agacura umugambi wo kwiba kandi akawusohoza.
Mukamwiza (siyo mazina ye), umucuruzi wateye imbere ujya no mu mahanga kuzana ibicuruzwa, yagize ati: “nsanzwe nkora ubucuruzi kandi nifashishije ikoranabuhanga mu gutuma ibicuruzwa mu mahanga, nagiye muri banki mfata inguzanyo ya miliyoni ijana kuko nari navuganye n’umucuruzi Dubai nagombaga koherereza amafaranga agahita anyoherereza ibicuruzwa. Mu gihe nari maze kwegeranya ayo mafaranga, nabonye email ye imbwira ko amafaranga nayohereza ku yindi konti ko azahita yohereza ibicuruzwa nk’uko bisanzwe. Narabikoze ndayohereza ariko maze kuyohereza ndamuhamagara kugirango mubwire ko nohereje amafaranga musaba kureba kuri konti. Nyuma y’umwanya muto yambwiye ko atayabonye, nihutiye kujya kuri CID (ibiro bikuru by’ubugenzacyaha), mbabwira ko uwo dukorana ubucuruzi ashaka kunyiba amafaranga. Bansabye ako kanya kuberaka ubutumwa buhindura konti, barasuzuma bambwira ko uwanyandikiye Atari we twari dusanzwe twandikirana kuko kuri ku izina ry’uwandika hiyongereye akadomo ntari nabonye. Bahise bifashisha Interpol, mu kanya gato bambwira ko amafranga bayafungiye kuri konti Dubai, bansaba kwihangana iminsi mike mu gihe bavugana nabo. Mu gihe gito barampamagaye bambwira ko najya Dubai banki ikampa amafaranga yanjye. Ndashimira polisi kuko yangarurije miliyoni 100 bari bantwaye, ubu mba ndi kwishyura banki n’inyungu zayo kandi n’ibicuruzwa ntabyo nabashije kubona!”
Ukuriye ishami rirwanya ibyaha by’ubukungu n’ibikoreshejwe ikoranabuhanga SSP Eric Kanyabuganza yagize ati: “uriya mudamu ni umwe muri benshi bibwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi byaha n’ubwo bidateye impungenge cyane ariko birahari, tugomba kubirwanya nk’ibindi byaha byose kuko bimunga ubukungu kandi bigatera igihombo ababikorewe”.
Yakomeje agaragaza uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibindi byaha birimo ubwambuzi bushukana, inyandikompimbano, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi. Yagaragaje ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu koherezanya amafaranga ku banyabyaha ku buryo bworoshye kandi bufasha abakoze ibyaha kudafatirwa mu cyuho bayahanahana.
Yatugaragarije ko mu mwaka wa 2014 ibirego byashyikirijwe polisi bigera kuri 35 ariko bitabujije ko hari ibindi byaha byakozwe byifashishije ikoranabunga nabyo byashyikirijwe ubutabera. Yunzemo agaragaza ko iki cyaha kiganje mu mugi wa Kigali ugereranije n’izindi Ntara. Ku byakozwe hifashishijwe ihanahana ry’amafaranga, yagaragaje ko bigera kuri 91,4% (Mobile money and Tigo Cash) naho 8,6% bikaba byarakozwe hifashishijwe ikarita ibikuza amafaranga (Smart Card-ATM Card).
Yahamagariye abantu gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye no kubitsa, kubikuza, guhanahana amafaranga kuko bituma umuntu atagendana amafaranga mu ntoki, bishobora kuba impamvu zakurura abajura ariko akangurira abaturarwanda bose kwitondera iri terambera, ko iyo rikoreshejwe nabi naryo rishobora kuba inzira y’ubujura.
Yibukije abantu bakoresha smart card, uburyo bwo kwandikirana bw’ikoranabuhanga (email), uburyo bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni zigendanwa (mobile money transfer) gukomera ku mubare cyangwa ijambo ry’ibanga (password), bajya kurikoresha bakabanza bakareba ko ntawe uri kubireba.
Kwitondera ababandikira kuri email bababwira ko bagomba kuboherereza imyirondoro n’ijambo ry’ibanga kuko bashobora kubikoresha bakabiba amafaranga. Yabasabye kwihutira kumenyesha polisi igihe bagize ikibazo, kuko ibi bikorwa bihanwa n’amategeko ahanwa mu ngingo kuva kuya 306 kugeza ku ngingo ya 315.
Kinyarwanda
English











