Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza, Polisi y?u Rwanda yerekanye abantu 28 bafatiwe mu bice bitandukanye by?Umujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Igikorwa cyo kuberakana cyabereye mu Karere Ka Nyarugenge kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.
Mugisha Patrick ni umwe mu bafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga, yavuze ko gufatwa kwe ari uko abapolisi bamusabye ko bamupima akabyanga ariko akemera ko yari yanyoye ndetse bamusanze afite icupa ririmo inzoga yitwa Konyagi.
Mugisha yagize ati? Nari ndi i Nyamirambo kuwa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo mu masaha ya nijoro, ndi mu nzira ntaha imodoka igira ikibazo mpamagara umukanishi mu gihe arimo kuyikora nicara ahantu ku ruhande nywa agacupa. Nibwo abapolisi bazaga bansanga ku muhanda basanga ndimo ndanywa inzoga bansabye kumpima ndanga nibwo banzanaga hano.?
Murwanashyaka utwara imizigo muri FUSO avuga ko yakoze impanuka ubwo avuye ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yayitewe n?uko yari yanyoye inzoga.

Murwanashyaka nyuma yo kugonga atwaye FUSO abapolisi baje gupima impanuka basanga yanyoye ibisindisha
Yagize ati? Ubwo bapakururaga imizigo nanyweye agacupa hanyuma ndara mu modoka bucyeye bwaho ngonga imodoka yari iparitse ariko byoroheje, hanyuma Polisi iza gupima bansaba guhuha mu kuma basanga narengeje igipimo cyabugenewe.?
Aba bose bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bagira inama bagenzi babo kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye. Bavuga ko ibyiza ari uko igihe cyose umuntu abona yanyoye ibisindisha yashaka umuntu umucyura aho kugira ngo aze gukora impanuka mu muhanda.
Umuvugizi w?Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yongeye kwibutsa abaturarwanda ko umuntu wese utwara ikinyabiziga igihe cyose umupolisi amusabye kumupima agomba kubyemera kuko iyo utabyemeye n?ubundi ufatwa nawe nk?utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha.
Yagize ati? Abantu barimo gufatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha ndetse n?ibipimo bikagaragaza ko basinze bikabije. Abandi barafatwa wabasaba kubapima bakinangira, ikigaragara babikora babizi kuko bose usanga bafite impushya zibemerera gutwara ibinyabiziga kandi mbere yo kuzikorera baba barize amategeko y?umuhanda.?
SSP Irene Irere yongeyeho ko ibyo Polisi y?u Rwanda ikora byose haba hagamijwe gukumira impanuka zishobora guturuka ku businzi, avuga ko umuntu utwara ikinyabiziga yanyoye inzoga nta bushobozi aba afite kuko hari n?ababa batareba neza. Yavuze ko haba hari ibyago byinshi byo guteza impanuka akaba yahasiga ubuzima cyangwa akagonga abandi barimo gukoresha umuhanda.
Umuvugizi w?Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yibukije abatwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha ko batazihanganirwa kuko bihanwa n?amategeko, abazajya bafatwa babirenzeho imodoka zabo zizajya zifungwa ndetse bacibwe n?amande. Yavuze ko kandi igikorwa cyo gufata bene bariya bantu batware banyoye ibisindisha kigikomeza hirya no hino mu gihugu.

Mugisha Patrick we bamusanze mu kinyabiziga arimo kunyweramo inzoga yanga ko abapolisi bamupima
Kinyarwanda
English











