Amashanyarazi afite uruhare runini mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, atanga ingufu zifashishwa mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’abantu harimo kumurika, gutanga ubushyuhe, gutwara abantu n’ibintu, itumanaho, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi, imashini n’inganda bikagira uruhare runini mu iterambere ry’abaturage no mu kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abagizi ba nabi bitwikira ijoro bagamije indonke zabo bwite bagakoma mu nkokora iryo terambere, bangiza ibikorwaremezo.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza bene abo bantu bangiza ibikorwaremezo; isaba abaturarwanda kugira uruhare mu kubibungabunga, batangira ku gihe amakuru ku bagerageje kubyangiza.
Mu gihe kingana n’amezi ane ashize, ni ukuvuga kuva mu mpera za Nzeri, umwaka ushize kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025, mu gihugu hose habayeho ibikorwa byo kwangiza no kwiba insinga z'amashanyarazi bigera kuri 90, abakekwaho kubigiramo uruhare bafashwe kuri ubu bakaba bari mu butabera, barimo 11 bafashwe gusa mu kwezi gushize.
Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2025, abantu barindwi, bafatanywe ibikoresho birimo fusibles 445 n’insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 295 z’uburebure mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo bifite agaciro k’arenga miliyoni 150Frw byari byaribwe ku miyoboro y’amashanyarazi itandukanye.
SOMA NA: Polisi yafashe abantu barindwi bacyekwaho kwangiza no gucuruza ibikorwaremezo by’amashanyarazi
Mu butumwa yatanze, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko nta na rimwe ibikorwa nk’ibi bizihanganirwa, asaba abagitekereza kubishakiramo amaramuko guhindura imyumvire bagatekereza no ku ngaruka bizabagiraho.
Yagize ati: “Bimaze kugaragara ko umubare w’abangiza ibikorwaremezo by’umwihariko amashanyarazi ukomeza kwiyongera dufashe urugero rw’amezi ane ashize. Polisi y’u Rwanda mu nshingano zayo z’ibanze ni umutekano w’abantu n’ibyabo hakiyongeraho no kugira uruhare mu iterambere ry’ imibereho myiza yabo. Nta na rimwe tuzigera duha agahenge na gato umuntu uwo ari we wese ugira uruhare mu kwangiza ibikorwaremezo rusange by’umwihariko iby’amashanyarazi.”
ACP Rutikanga yasabye abantu ku giti cyabo cyangwa kompanyi zemewe n’amategeko bagura ibyuma n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe birimo n’insinga z’amashanyarazi, ko bajya bagura ibyo bazi inkomoko yabyo nk’uko bikubiye mu mabwiriza agenga ubu bucuruzi.
Ati: “Ibikorwaremezo rusange by’umwihariko ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi si iby’umuntu ku giti cye, ni ibya twese tugomba kubicunga, buri wese akumva ko afite inshingano zo kubibungabunga, haba hari uwo abonye ugerageje kubyangiza akihutira kubimenyekanisha atanga amakuru.
Bimwe mu bitiza umurindi kwangiza no kwiba ibikorwaremezo, ni bamwe mu babibagurira bitewe n’uko babafasha mu kubibonera isoko. Tuzakomeza ubugenzuzi ku bufatanye n’izindi nzego bireba, uzafatanwa ibikoresho atazabasha kugaragaza inkomoko yabyo akurikiranwe nk’uko amabwiriza abigenga abiteganya."
Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.
Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Kinyarwanda
English










