Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro batabifitiye Uruhushya, ishimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Ni nyuma y’uko ku bufatanye n’abaturage, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare, mu Kagari ka Kanyana, umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, hafashwe abantu bane bari bafite amabuye y’agaciro apima Kg 1063 bacukuraga, bakanagurisha binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru yatumye bafatwa.
Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari itsinda ry’abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Polisi yafashe abantu 4 ubwo barimo gupimira mu nzu, amabuye y’agaciro agizwe n’ayo mu bwoko bwa Beryl apima Kg 1040 n’ayo mu bwoko bwa Lithium ibilo 23, nyuma y’uko mugenzi wabo umwe yahise acika, akaba agishakishwa.”
SP Karekezi yibukije buri wese ubyuka akerekeza mu birombe gucukura amabuye y’agaciro, abiyemeza kuyagura no kuyacuruza, ko bikorwa n’ubifitiye Uruhushya rutangwa n’inzego zibishinzwe, aburira abazakomeza kuvunira ibiti mu matwi ko bazafatwa bidatinze kuko imikwabu izakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kavumu ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa mugenzi wabo watorotse.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.