Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe imodoka yari yaribwe

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe imodoka yo mubwoko bwa  Toyota Carina ifite purake  RAC 542 N yariyibwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba Superintendent Emmanuel Hitayezu, yavuze ko yafashwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza mu masaha ya  saa tatu z’amanywa ku kabari kuwitwa Yves Niyibizi utuye mu kagari ka Kigara, umurenge wa Nyamyumba aho yari iparitse ariko  Niyibizi we akaba atari ahari muri icyo gihe.

Umuvugizi avuga ko amakuru yo kugira ngo iyo modoka ifatwe bayakuye ku  i garaje ryaho yari yagiye gukoreshwa nyuma bakaza kuyihibira.

SP Hitayezu yavuze ko abantu 3 bafite aho bahuriye n’ubu bujura bw’imodoka nabo bafashwe ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane neza uburyo iyo modoka yibwemo nabandi bantu baba baragize uruhare mu iyibwa ryayo.

Muri iyi modoka kandi bakaba barasanzemo n’icyangombwa cy’imodoka kizwi nka( Carte jaune) cyanditseho amazina ya Ndagijimana. Abakekwa ho kwiba iyi modoka akaba ari  Evariste Maniriho, 32, Vincent Ndagijimana, na Emmanuel Bucyana, 25.

SP Hitayezu aragira inama bantu bafite ibinyabiziga kujya bashyiraho ingamba zo kumenyekanisha ibinyabiziga byabo kugira ngoigihe habayeho ubujura bijye byorohereza Polisi kubishakisha kandi bakajya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe ibinyabiziga byabo.