Abanyeshuri ni bamwe mu bagize umubare munini w'abakoresha umuhanda buri munsi igihe bajya cyangwa bava ku ishuri.
Uru rubyiruko ndetse n'abana bato ari nabo bazavamo abayobozi b'ejo hazaza, akenshi baba bari mu kaga ko kuba bahura n'impanuka iturutse ku burangare igihe bakoresha umuhanda ndetse n'amwe mu makosa akorwa n'abatwara ibinyabiziga.
Mu kwezi gushize kwa Nzeri, hagaragaye impanuka 13 ku banyeshuri hirya no hino mu gihugu.
Mu rwego rwo kugabanya impfu ziterwa n'impanuka no kurokora ubuzima bw'abakoresha umuhanda, ni ngombwa ko hafatwa ingamba zirimo n'ubukangurambaga bwo kwigisha ibyiciro byose by'abakoresha umuhanda cyane cyane abana ku bijyanye n'uburyo bwo gukoresha umuhanda neza hirindwa impanuka.
N'ubwo umuhanda ari igikorwaremezo cy'iterambere iyo ukoreshejwe nabi uba intandaro yo kubura ubuzima bityo kuwukoresha bisaba ubumenyi n'imyitwarire yihariye hubahirizwa amabwiriza agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, Polisi y'u Rwanda yakomeje ubukangurambaga mu rwego rwo kwigisha abanyeshuri mu turere dutandukanye tw'igihugu uburyo bwo gukoresha umuhanda hirindwa impanuka.
Mu mashuri yatangiwemo ubukangurambaga harimo; Ishuri ryisumbuye rya Kayonza, Heritage Parents Academy ry'i Gatsibo, Ikigo cy'amashuri abanza cya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke n'urwunge rw'amashuri rwa Nyagatare.
Abanyeshuri n'abarimu babo bigishijwe ku mabwiriza y'umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo hagamijwe kwirinda impanuka mu gihe cyo kwambuka umuhanda, bakanyura ahari imirongo y'umukara n'umweru (Zebra crossing), kureba iburyo n'ibumoso niba nta modoka ihari mbere yo kwambuka bagahagarara akanya gato imodoka zikabanza zigatambuka.
Abatwara ibinyabiziga nabo ni ngombwa ko bitwararika bakubahiriza amabwiriza yo gukoresha umuhanda birinda kugendera ku muvuduko mwinshi, gutwara banyweye ibisindisha,kuvugira kuri telefone mu gihe batwaye, kugira uburangare n'andi makosa atandukanye mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bw'abakoresha umuhanda, kugenda mu muhanda utekanye no kurinda ibikorwaremezo.
Kinyarwanda
English










