Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga, rikomeje ibikorwa byo guhugura abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, hagamijwe gutanga ubumenyi ku banyeshuri mu bijyanye no kurwanya inkongi no kwitabara igihe yaba ibaye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi, nibwo iri shami ryahuguye ibigo bibiri byo mu Karere ka Kicukiro mu Mirenge ya Nyarugunga na Kanombe.
Ku ikubitiro hahuguwe abanyeshuri 599 n'abakozi 25 bo mu kigo cya ESSA Nyarugunga riherereye mu Murenge wa Nyarugunga, hanahugurwa abanyeshuri bo mu rwunge rw'amashuri rwa Remera Protestant riherereye mu Murenge wa Kanombe ahahuguriwe abanyeshuri 1010, n'abakozi b'iri shuri 26.
Inspector of Police (IP) Boniface Runyange wahuguye aba banyeshuri yavuze ko muri aya mahugurwa y'umunsi umwe abahuguwe bigishijwe ibitera inkongi, bigishwa amoko y'inkongi, banigishwa uko bakwirinda inkongi mu bigo by'amashuri bigamo ndetse no mu ngo aho batuye, banigishwa uko bazimya umuriro bakoresheje bimwe mu bikoresho byo kuzimya umuriro bizwi nk'ibizimyamuriro. Baneretswe uko bazimya umuriro uturutse kuri Gazi bifashishije uburingiti butose.
IP Runyange yakomeje avuga ko nyuma yo guhugura abanyeshuri banasuye inyubako zigize aya mashuri bareba ahantu hose hashobora guteza inkongi, nyuma abayobozi bagirwa inama y'ibyo bakosora.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (FRB) Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko, Kuva ubu bukangurambaga bwo kurwanya inkongi butangijwe mu mashuri, ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga muri Polisi y'u Rwanda rimaze guhugura ibigo by'amashuri 11 mu mujyi wa Kigali.
ACP Gatambira yavuze ko biteganijwe ko muri iki cyumweru hazahugurwa ibindi bigo 3 aribyo Saint Joseph i Nyamirambo (Nyarugenge), Saint Vincent Pallotti i Gikondo (Kicukiro), Urwunge rw'amashuri rwa Kicukiro ( GS Kicukiro).


Kinyarwanda
English










