Kuva tariki ya 17 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n'ubutabazi bwihuse ryatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro ahahurira abantu benshi. Tariki ya 27 Gashyantare ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Amahugurwa yabereye ku bitaro bya Rwamagana ahahuguriwe abakozi bo ku bitaro by'aka karere, abacuruzi bakorera mu gakiriro k’akarere n’abanyeshuri biga mu rwunge rw'amashuri yitiriwe mutagatifu Aloyizi (GS St. Aloys).
Ni icyiciro cy’amahugurwa azamara ukwezi kumwe Polisi y'u Rwanda yageneye abanyeshuri, abayoboke b'amadini atandukanye n’abacuruzi mu rwego rwo kubaha ubumenyi ku gukoresha Gazi n’uburyo bwo gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko ari icyiciro cy’amahugurwa batangije tariki ya 17 Gashyantare 2020 bikaba biteganyijwe ko iki cyiciro kizasozwa tariki ya 20 Werurwe 2020.
Yagize ati: ’’Iki cyiciro cy’amahugurwa gifite insanganyamatsiko igira iti: "Mugihe inkongi ivutse tabaza wihuse utabarwe vuba’’ kandi mu mahugurwa dutanga tubigisha uko bakoresha neza umuriro mu buryo butanga umutekano nko kubigisha gukoresha neza gazi yifashishwa mu guteka, kuzimya ibikoresho bikoresha amashanyarazi nyuma yo kubikoresha no gukoresha ibikoresho bizimya umuriro.’’
Yakomeja avuga ko Polisi y'u Rwanda ifite intego yo kuzakomeza guhugura abanyeshuri, abasengera mu matorero n'amadini atandukanye, abaganga n’abandi bakozi bo ku bitaro ndetse n'ahandi hahurira abantu benshi nko ku masoko no mu nama cyane cyane nyuma y’umuganda kandi hakazakorwa ubugenzuzi harebwa ko inama zo kwirinda inkongi zubahirijwe.
ACP Seminega avuga ko muri iki cyiciro cy’amahugurwa hazahugurwa abanyeshuri bo muri kaminuza ya INES i Musanze, mu isoko rishya ryo mu mujyi wa Musanze, ku bitaro bya Ruhengeri, isoko rya Gisenyi, mu bitaro bya kaminuza bya Butare(CHUB), Urwunge rw’amashuri rwa Butare, mu isoko rya Huye, mu nsengero zitandukanye no muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ku Gisozi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi (Fire and Rescue Brigade) ryashinzwe mu mwaka wa 2002 rigizwe n’abapolisi 16 ndetse n'imodoka ebyiri gusa nta bushobozi buhagije ifite, ariko ubu iri shami ryateye imbere cyane n'ubushobozi buhagije. Aha niho umuyobozi w'iri shami rya Polisi ahera ashimira Leta y'u Rwanda aho iri shami rigeze uyu munsi.
Ati: "Turashimira Leta y’u Rwanda ku nkunga yagiye idutera yatumye tubasha kugira ubushobozi aho ubu dufite amashami muri buri ntara ndetse n’abapolisi babihuguriwe. Ubu abapolisi b'iri shami babifitiye ubumenyi buhagije ndetse n'ibikoresho bifashisha mu kazi bifite ubushobozi bushimishije.’’
ACP Seminega avuga ko mu mwaka wa 2018 iri shami rya Polisi ryabashije gutabara ahabereye inkongi hagera kuri 116 naho ku mwaka wakurikiyeho wa 2019 batabara inkongi zingana na 126 mu gihe muri uyu mwaka wa 2020 bamaze gutaba ahabaye inkongi hagera kuri 11.
Avuga ko impanuka nyinshi zikunze guterwa no kutitondera ibikoresho bikoresha umuriro w’amashanyarazi, gazi zifashishwa mu guteka, abantu bacana buji bakibagirwa bagasinzira batazizimije n’impanuka ziterwa no gucika kw’inzira y’umuriro w’amashanyarazi (court circuit) ahanini zituruka ku bumenyi buke n’uburangare.
ACP Seminega yasoje avuga ko Polisi irimo gukora igishushanyo mbonera cy’ahantu hakunda guhura n’akaga k’inkongi, gushyiraho gahunda y’ amahugurwa ahoraho no kugeza ku bagenerwabikorwa ibikoresho byo kuzimya inkongi aho bitaragera.
Kinyarwanda
English











