Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hasojwe amahugurwa y’ibanze ku gukumira no kurwanya inkongi yari amaze icyumweru ahabwa abakozi 20 b’ikigo cyigenga gishinzwe umutekano cya ISCO.
Ni muri gahunda y’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) irebana n’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n’ingaruka zituruka ku nkongi.
Muri aya mahugurwa bahawe amasomo atandukanye arimo; ubumenyi rusange ku nkongi n'uburyo bwo kuzikumira, guhungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n’ubutabazi bw’ibanze.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rivuga ko iyi gahunda yo gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka binyujijwe mu mahugrwa abafasha kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi izakomeza, kuko biri mu bigabanya inkongi ziba n’ibihombo ziteza birimo kwangirika kw’ibikorwaremezo n’abantu bazitakarizamo ubuzima.