Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Mu bikorwa byo kurwanya abinjiza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rupima Kg 13 n’udupfunyika twarwo 17, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu karere ka Huye n’aka Nyagatare.

Ni ibikorwa byakozwe ku bufatanye n’izindi nzego  ndetse n’abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, aho mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Rukira mu murenge wa Huye, akarere ka Huye; umusore w’imyaka 23 n’umugore w’imyaka 20 bafatanywe ibilo bitanu by’urumogi n’udupfunyika 17, naho mu mudugudu wa Gisenyi, akagari ka Gashenyi mu murenge wa Rukomo wo mu Karere ka Nyagatare hafatirwa ibilo 8 by’urumogi byasizwe n’umusore utarabashije kumenyekana agahita yiruka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo, ari bwo mu kagari ka Gashenyi hafatiwe umufuka urimo urumogi rupima Kg 8, watawe n’umusore wari urukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, akimara kubona inzego z’umutekano zari ziri mu kazi, aracyarimo gushakishwa.

Kuri uwo munsi kandi, mu Karere ka Huye hafatiwe umusore wari ufite udupfunyika 17 tw’urumogi n’umugore wafatiwe iwe mu rugo afite ibilo byarwo bitanu, amakuru yemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe, Polisi yahawe n’umuturage wo mu kagari ka Rukira, ko hari umusore ugiye gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi, abapolisi bahise bamufatana udupfunyika 17.”

Yakomeje ati: “Akimara gufatwa yavuze ko avuye kururangura ku mugore urucururiza muri ako kagari, abapolisi bageze iwe bahasanga ibilo bitanu yari asigaranye, ahita nawe afatwa.”

SP Twizeyimana yavuze ko Polisi yakajije ibikorwa byo gushakisha abinjiza bakanakwirakwiza mu gihugu ibiyobyabwenge, asaba uwo ari we wese uzi ko akibitekereza, kubihagarika mu maguru mashya kuko bidatinze azabifatirwamo agashyikirizwa ubutabera.

Yashimiye abaturage bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru afasha mu guhashya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Huye kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa uwatorotse.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.