Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ikomeje ibikorwa byo Kurwanya abinjiza n?abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge n?ingaruka za byo ku buzima, Polisi y?u Rwanda ikomeje ibikorwa hirya no hino mu gihugu byo guhiga no gufata bamwe mu babyinjiza mu gihugu bakabikwirakwiza mu baturage.

Mu mpera z?ukwezi gushize, ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano n?abaturage mu Karere ka Nyarugenge, mu bikorwa bitandukanye byakozwe tariki 25 Ugushyingo, Polisi yafashe abantu batatu bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bw?ibiyobyabwenge nyuma yo kubafatana urumogi rupima ibilo 6 n?udupfunyika twarwo 60.

Ni mu gihe ku itariki ya 29 Ugushyingo na none hafashwe abantu bane bafite ibilo 13 by?urumogi n?udupfunyika twarwo 574 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Rulindo na Kicukiro.

Mu bikorwa biherutse byakozwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukuboza, mu Karere ka Nyagatare, Polisi yafashe umugabo ufite imyaka 33 y?amavuko, wari mu modoka yerekezaga mu Mujyi wa Kigali afite ibilo 18 by?urumogi, rwari rwinjijwe  mu Rwanda ruvanywe mu gihugu cy?abaturanyi cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwafashwe ari uwitwa Nsenguwera Felix wafatiwe mu mudugudu wa Nyagatare II, akagari ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati:?Abaturage baduhaye amakuru ko hari umugenzi wateze imodoka itwara abagenzi rusange, yavaga mu Rukomo yerekeza mu Mujyi wa Kigali afite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubifata aza gufatirwa Nyagatare ubwo abapolisi basakaga umuzigo we bagasanga urimo ibiyobyabwenge by?urumogi bipima 18kg.?

Akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi atari urwe, ahubwo ko ari ikiraka yari yahawe n?uwitwa Cyuzuzo Emmanuel basanzwe baturanye mu Karere ka Rwamagana ngo ajye kurumuzanira mu Rukomo aho yahuriye n?uwari urukuye mu gihugu cya Uganda avuga ko Gashuhe ari ryo zina rye azi gusa, akarumushyikiriza, ngo akaba yari buhembwe ibihumbi 15 Frw nyuma yo kurumugezaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba yashimiye abatanze amakuru yatumye ibiyobyabwenge bifatwa, ucyekwa na we agafatwa, yibutsa abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye, abashishikariza gukomeza gutanga amakuru y?ababicuruza n?ababikwirakwiza.

Uwafashwe n?ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirije Urwego rw?Igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyagatare kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n?abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw?ibiyobyabwenge bihambaye. Uhamijwe n?urukiko kuruhinga, kuruhindura, kurutunda, kurubika, kuruha undi, no kurugurisha mu Gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

INKURU BIFITANYE ISANO:

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Abantu bane bafatanywe ibilo 13 by?urumogi n?udupfunyika turenga 570

NYARUGENGE: Abantu batatu bafatanywe ibilo 6 n?udupfunyika 60 tw?urumogi