Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ifatanyije n’abaturage , kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Werurwe, yataye muri yombi abagabo 4 aribo Nkundimana Emmanuel w’imyaka 28, Manirabaruta Damascene w’imyaka 24, Kamanzi Emile w’imyaka 40 na Habumugisha Munyehirwe w’imyaka 23. Aba bose bakaba barafatiwe mu murenge wa Musaza akagari ka Nganda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango aba bantu bafatwe, ari amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari abantu baba mu ishyamba kandi bashobora kubateza umutekano muke kuko bakekaga ko banywa ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi bitewe n’imyitwarire bagaragazaga mu baturage, bituma Polisi ijya kubashaka.
IP Kayigi yagize ati:”Tukimara kumenya ayo makuru, twagiye kubashaka, dusanga barubatse akazu mu ishyamba, akaba ariko babikagamo urumogi babaga bakuye mu bihugu duhana imbibe. Muri ako kazu twasanzemo aba bagabo, n’ibiro umunani (8) by’urumogi)”.
Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru y’ibikorwa bibi by’aba bagizi ba nabi, akomeza anasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugirango habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage, kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere two mu bihugu duturanye.
IP Kayigi yasabye abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50,000) kugeza ku bihumbi Magana atanu (500,000).
Kinyarwanda
English











