Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo batatu bakekwaho ubufatanyacyaha bwa magendu y’inzoga zo mu bwoko bw’Amalikeri no gutunda urumogi rungana na Bule 84,000 nyuma yo kubyinjiza mu gihugu rwihishwa bivanywe muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ababifungiwe ni Nizeyimana Antoine, Musabyimana Isssa na Hategekimana Augustin.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa gatanu tariki 21 Mata uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko byafatiwe mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge (aho bakunze kwita ku Giti cy’inyoni) bipakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero ziyiranga RAC 914 Y.
Yongeyeho ko byafashwe ku itariki 19 z’uku kwezi ahagana saa moya za nijoro bivanywe mu karere ka Rubavu.
Yagize ati," Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko urwo rumogi rufite agaciro ka Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda n’iyo magendu y’inzoga ari ibya Nizeyimana. Yafashwe atangiye kurukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali. Musabyimana yafashwe atwaye kuri moto ifite nimero ziyiranga RD 484 P uriya witwa Hategekimana wari ufite umwe mu mifuka y’urumogi yari ipakiye muri iyo modoka."
ACP Badege yashimye abatanze amakuru yatumye aba bafatwa; kandi aboneraho umwanya wo kongera gusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya magendu n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu atungira agatoki Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ababikora.
Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane, ndetse hanafatwe abandi bagize uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi n’iyo magendu byari bipakiye muri iyo modoka.
Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge no gukora magendu agira ati," Imodoka yari ipakiye uru rumogi n’inzoga za magendu izatezwa cyamunara; naho uru rumogi rwo ruzangizwa. Ababishoyemo amafaranga bagize igihombo gikomeye. Ibi byiyongera kandi ku bihano bikomeye; aho uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge kuri ubu buryo ahanishwa igifungo kigera ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni icumi."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije ko kwishora mu biyobyabwenge na magendu bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu; bityo asaba buri wese kwirinda ibyo byaha no kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Kinyarwanda
English











