Polisi y'gihugu ikomeje gukangurira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kurangwa n'imyitwarire myiza banirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo cyane cyane muri iki gihe igihugu kiri mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya makumyabiri na rimwe, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi Polisi y'igihugu ibitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hari abanyarwanda bakomeje kugaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, n'ibindi bikorwa by'iterabwoba no guhohotera abacitse ku icumu, hakaba hamaze gufatwa abantu bagera kuri 25.
Abantu bakekwaho icyo cyaha bafunzwe mu rwego rw'iperereza na Polisi, hamwe mu hagaragajwe harimo Umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi aho abantu bagera ku icumi nk'abafatanyacyaha bangije inzu y'uwacitse ku icumu, naho abandi bantu barindwi nabo nk'abafatanyacyaha batwitse ikiraro cy'inka cy'uwacitse ku icumu.
Ibindi bikorwa byagiye bigaragara bikubiyemo iterabwoba rikorerwa abacitse ku icumu, abashyira hanze ibitekerezo byo gupfobya no guhakana jenoside by'umwihariko muri iki gihe cyo kwibuka ariko no mu bindi bihe bisanzwe.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Chief Superintendent of Police(CSP) Celestin Twahirwa, yagaragaje ko ibi bikorwa byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi bitesha agaciro by'umwihariko abacitse ku icumu n'abanyarwanda muri rusange. Yibukije ko bihanwa n'amategeko kandi ko bidashobora kwihanganirwa ahari ho hose mu gihugu.
Yakomeje agira ati:"Nk'umuryango nyarwanda dufite inshingano zo kuba hafi abacitse ku icumu rya jenoside, tukabarinda umuntu wese washaka kubagirira nabi. Turahamagarira abanyarwanda bose guha polisi amakuru yose ku bantu bafite umugambi wo kugirira nabi abacitse ku icumu cyangwa ababiba ingengabitekerezo ya jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo".
Ingengabitekerezo ya jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry'uruhu hagamijwe: 1. kwimakaza ikorwa rya jenoside; 2. gushyigikira jenoside. Umuntu wese, ukora igikorwa kivugwa mu gika kibanziriza iki, aba akoze icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside.
Kinyarwanda
English











