Gukumira no kurwanya abinjiza mu gihugu, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge ni inshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda kandi ifite inshingano zo gushyikiriza ubutabera abafatiwe muri ibi bikorwa bagakurikiranwa n’amategeko, izi nshingano ariko zikaba zidakwiye guharirwa Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo inzego zose ndetse n’abaturage bakaba bakwiye kuzigira izabo, kuko ibiyobyabwenge ndetse n’indi miti igira ingaruka mbi mu mubiri w’umuntu biri kwangiza abanyarwanda cyane cyane urubyiruko.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 19 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifatanyije n’abaturage yafashe ibiro 49 by’urumogi, inafata umwe mu babyinjizaga mu gihugu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yavuze ko ibiro 24 byafatanywe uwitwa Musabyimana Vincent, akaba yarafatiwe mu Kagari ka Kageshi Umurenge wa Busasamana, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, naho ibindi biro 25 bikaba byarafatiwe kagari ka Kivumu umurenge wa Gisenyi.
IP Gakwaya yavuze ati:”N’ubwo abari bazanye uru rumogi rw’ibiro 25 bikanze irondo bakaruta hasi bakiruka, nta kibazo icyiza ni uko batarunyanyagije mu baturage, kandi amakuru twahawe n’abaturage ndizera ko hari icyo azatugezaho kugirango bafatwe.”
Yavuze ko ikigaragara ari uko uru rumogi rwari ruvanywe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuko aho rwafatiwe ari ku mupaka uhuza u Rwanda n’iki gihugu.
IP Gakwaya yavuze ko abantu bakwiye kureka gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, umuturage yabona ababirengaho akabimenyesha inzego z’umutekano kugirango bafatwe kuko akenshi ababyishoramo aribo bahungabanya umutekano.
Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba n’aka Kirehe mu Burasirazuba tugaragara nk’udukoreshwa cyane mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba ifitanye imikoranire myiza na Polisi z’ibihugu duhana imbibi cyane cyane Tanzaniya na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo igamije gukumira no kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibyaha ndengamipaka muri rusange.
Ahandi hafatiwe inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda ni mu karere ka Gicumbi, aho Polisi yafatiye mu gace k’ubucuruzi ka Rukomo kari mu murenge wa Kageyo uwitwa Rutayisire Alexis w’imyaka 55 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite icyapa kiyiranga RAA 984 U, iyi modoka ikaba yari ipakiye amaduzeni 30 ya Kiki warage, amaduzeni 10 ya Zebra warage, n’amapaki 30 ya African gin. Izi nzoga zikaba zitemewe mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagiriye inama abaturage kudacuruza no kutanywa inzoga nk’izi kuko ziba zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge muri rusange, aho yavuze ati:”Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari nayo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa iryo ariryo ryose, amakimbirane hagati y’abantu ndetse n’uburwayi. Buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya."
Avuga kuri uyu Rutayisire wafatanywe izi nzoga, IP Gasasira yagize ati:”Ikibabaje ni uko ataretse ngo ahanirwe kuba yinjije izi nzoga, ahubwo yongeyeho ikindi cyaha cyo gushaka guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) ngo amureke akomeze agende, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, aho azanakurikiranwaho icyaha cyo gutanga ruswa.
Kinyarwanda
English











