Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ifunze abagabo batatu bafashwe mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Abafashwe ni abitwa Manirarora Damascene na Bahati Justin bafashwe ku italiki ya 14 Mata bafatirwa mu turere twa Kirehe na Nyamagabe  mu gihe uwitwa Nshimiyimana Moise yafashwe ku italiki ya 13 Mata mu karere ka Muhanga.

Manirarora yafatiwe mu kagari ka  Cyunuzi ko mu murenge wa Gasake, mu karere ka Kirehe afashwe n’aba DASSO bamaze kumufatana ibiro 10 by’urumogi. Muri uwo murenge kandi, Polisi ihakorera yafatanye Bahati garama 250 z’urumogi mu gihe Nshimiyimana w’i Muhanga bamusanganye udupfunyika 2000 tw’urumogi.

Ku kibazo cya Nshimiyimana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) André Hakizimana nyuma yo kumenya ko uyu Nshimiyimana yari arimo kunywa urumogi anarugurisha, hoherejweyo abapolisi bahita bamusangana turiya dupfunyika 2000.

CIP Hakizimana akaba atangaza ko Polisi iri maso kandi itazihanganira uwo ari we wese uzishora mu kunywa cyangwa no gucuruza  ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose.

Yakomeje agaragaza ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku babikoresha  cyane cyane ku buzima bwabo, ku bukungu bw’igihugu ndetse n’ubuzima rusange bw’igihugu, akaba ariyo mpamvu hagomba ubufatanye ku bantu bose ngo birwanywe.

Ingingo ya 594 ivuga ku bihano bihabwa  muntu ukoresha ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nkabyo bitemewe n‟amategeko, ivuga ko  Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.