Trending Now

Polisi handball club yatangiye imyitozo yitegura imikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo

Polisi handball club niyo yatwaye igikombe cya shampiona hano mu Rwanda kuri ubu iyi kipe yamaze gutangira imyitozo yitegura imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo.

Ni imikino izabera mu gihugu cya Côte d’Ivoire kuva tariki ya 19 kugeza tariki ya 29 ukwakira.

Umutoza mukuru wa Polisi handball club sgt Turatsinze Dismas avuga ko batangiye imyitozo ikomeye aho bari kuyikorera mu cyigo cy’urubyiruko n’imyidagaduro cya Kimisagara.

Yagize ati’’ Ntitwigeze tw’itwara neza mu mikino nyafurika mu myaka yashize, ubu twatangiye imyitozo hakiri kare aho turi gukora kubigendanye n’amayeri yo mu kibuga ndetse no kongerera abakinnyi bacu imbaraga kugirango tuzabashe kwitwara neza duhindure ayo mateka’’.

Umutoza Turatsinze wahoze ari n’umukinnyi wa Police Handball club muri uyu mwaka yitwaye neza aho  yabashije gutwara ibikombe  bitanu (5) birimo igikombe cya Shampiyona, carre d’As, igikombe cy’intwari, irushanwa ryo kw’ibuka jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, irushanwa rihuza za Polisi zo mukarere k’Afurika y’Uburasirazuba  (EAPCO CUP)

Umutoza Turatsinze asoza avuga ko kuba baratangiye umwaka w’imikino bafite abakinnyi bashya byabafashije kwitwara neza mu marushanwa yose bakinnye, bakaba bazakomeza kubakira kuri aba bakinnyi kugirango bazabashe kwitwara neza mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo.

Polisi handball club yatwaye Shampiyona idatsinzwe akaba ari inshuro ya gatatu ikoze aya mateka, yaherukaga aka gahigo mu mwaka wa2014 ndetse na 2015.