Ikipe ya Polisi ikina umukino w’amaboko uzwi ku izina rya Handball ikomeje kwitwara neza muri uwo mukino.
Muri izi mpera z’icymweru yakinnnye imikino ibiri ya Shampiyona yikurikiranya yose irayitsinda.Kuwa Gatandatu tariki 16 Gashyantare yakinnye n’ikipe ya kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye, Polisi Handball Club yashoboye gutsinda ibitego 30 byose ku 9 bya kaminuza y’u Rwanda.
Muri uyu mukino Cpl Mutuyimana Gilbert yatsinze ibitego bine(4),Nkengurutse Brax yatsinze ibitego bitatu(3) na Pc Niyigaba Theophile yashoboye gutsinda ibitego bibiri(2),aba akaba aribo batsindiye Polisi HBC ibitego byinshi.
Kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare umukino wakurikiyeho ari nawo wa nyuma mu mikino ibanza (phase Aller) itsinda ry’Uburengerazuba Polisi yakinnye n’ishuri ryisumbuye rya Kigoma(E.S Kigoma) riherereye mu karere ka Ruhango. Polisi Handball yashoboye gutsinda ibitego 32 kuri 18 bya ES Kigoma. Abatsinze ibitego byinshi muri uyu mukino ni Nshimiyimama Alexis watsinze ibitego 5, Rwamanywa Viateur yatsinze 5 naho Tuyishime Zacharie we yatsinze ibitego 4.
Ikipe ya Polisi Handball yashoje imikino ibanza (Phase Aller) ariyo iyoboye, aho ifite amanota 12 kuri 12. Iri tsinda ry’Uburengerazuba Polisi HBC irihuriyemo na ES Kigoma, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’ikipe ya Munyove iherereye mu karere ka Rusizi na ES Gisenyi bakunze kwita College inyemeramihigo ryo mu karere ka Rubavu.
Ni mugihe irindi tsinda rigizwe n’amakipe atandatu (6) ryitwa iry’Uburasirazuba riyobowe ririmo ikipe ya APR Handball Club iri nayo ikunze guhangana na Polisi HBC ku gikombe cya Shampiyona.
Umutoza w’ikipe ya Polisi Handball Club Insepector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana nyuma y’umukino yashimiye abakinnyi be ,ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafana uburyo bakomeje gutuma ikipe ibasha kugera ku ntsinzi imaze iminsi yegukana.
Yagize ati:”Icyo navuga ni ugushimira abakinnyi banjye uburyo bakomeje kugaragaza umurava n’inyota yo gutsinda, ndashimira Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda uburyo bakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibone ibikenerwa kugira ngo ibashe kwitwara neza.Ndashimira kandi abafana bakomeje kutuba hafi bakadushyigikira.”
IP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko intego ari ukongera gutwara igikombe cya Shampiyona bagaserukira u Rwanda mu mahanga ndetse bakanatwara n’ibindi bikombe bizakinirwa muri uyu mwaka.
Yagize ati:”Uyu mwaka turashaka kongera gutwara igikombe cya shampiyona tukazaserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.Ibi kandi tuzabigeraho kuko abakinnyi bafite ubushake n’umurava ndetse n;abayobozi bakomeje kutuba hafi.”
Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru tariki 17 Gashyantare Polisi Hanball Club izakina n’ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) riherereye mu karere ka Ruhango.Umutoza akaba avuga ko abakinnyi bose bameze neza ndetse yizeza ko uyu mukino nawo bazawitwaramo neza bagatsinda.
Twabibutsa ko Polisi Hanball Club imaze igihe kinini ariyo yegukana igikombe cya Shampiyona. Muri uyu mwaka twatangiye ikaba iherutse kwegukana igikombe kitiriwe intwari z’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











