Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi yasinyishije abakinnyi bashya 9 irekura 13 basoje amasezerano yabo.
Abakinnyi bashya binjiye barimo:
1. Nduwayo Valerie ukina hagati mu kibuga wavuye mu ikipe ya Musanze FC
2. Munyakazi Yusuf ukina hagati mu kibuga wavuye mu ikipe ya Mukura VS
3. Kubwimana Cedric ukina anyura ku mpande wavuye mu ikipe ya Mukura VS
4. Ndikumana Magloire ukina anyura ku mpande wavuye mu ikipe ya Olympique Star yo mu gihugu cy’Uburundi
5. Nshuti Dominique Savio wavuye mu ikipe ya APR
6. Mico Justin rutahizamu wakiniraga ikipe ya Sofapaka FC yo mu gihugu cya Kenya
7. Niyomubona Emery ukina ku ruhande rw’iburyo mu bakinnyji binyuma waturutse mu ikipe ya Bugesera FC
8. Ndoriyobija Eric ukina hagati anafasha ba myugariro waturutse mu ikipe ya Stand United FC yo muri Tanzania
9. Ntirushwa Emery wakiniraga ikipe ya Muhanga FC
Abakinnyi barekuwe barimo:
1. Bahame Alphat
2. Cyubahiro Javier
3. Ishimwe Issa-Zappi
4. Manzi Censeur
5. Muhinda Bryan
6. Mushimiyimana Mohammed
7. Ndayisaba Amidu
8. Nduwayo Danny (Barthez)
9. Niyibizi Vedaste
10. Niyondamya Patrick
11. Nzabanita David
12. Otema Peter
13. Bwanakweli Emmanuel
Nshimiyimana Morris wari umutoza w’agateganyo na Maniraguha Jean Claude wari umutoza w’abanyezamu nabo bari mubasezerewe n’ikipe ya Polisi FC.
Hagati aho, Haringingo Francis yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Polisi FC, akaba yari asanzwe ari umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sport.
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Polisi, Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe bugishaka abazasimbura bariya batoza bombi barekuwe ndetse n’indi myanya igifitemo icyuho.
Yagize ati “Izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo kugira ngo turusheho kubaka ikipe ikomeye, tunitegura shampiyona itaha. Tuboneyeho kwifuriza amahirwe masa abasoje amasezerano muri iyi kipe tunaha ikaze abashya binjiye.”
CIP Karangwa ashimira ubuyobozi bukuru bwa Polisi uburyo budahwema kuyiba hafi no kuyifasha muri byose.

Kinyarwanda
English










