Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi FC yabonye umwanya wa 2 mu gikombe cyo kurwanya ruswa

Kuri icyi cyumweru tariki ya 7 Ukuboza nibwo hakinwe umukino wanyuma w’igikombe cyo ku rwanya ruswa cyegukanywe n’ikipe ya As Kigali itsinze Polisi Fc igitego 1-0.

Iki gikombe ubusanzwe gikinirwa buri mwaka murwego rwo kurwanya ruswa  gihurirana n’umunsi wo kurwanya ruswa  uba tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, no gusoza icyumweru cyari gishize Urwego rw’Umuvunyi  rukangurira  Abanyarwanda kuyirwanya.

Uyu mukino wabereye kuri sitade amahoro I Remera warangiye Polisi ibonye umwanya wa 2 ihabwa na sheki y’amafaranga miliyoni 2  (2.000.000 FRW). Nyuma yogutsindwa na As Kigali igitego 1-0 .

Igitego 1 rukumbi cya As Kigali cyabonetse mu gice cyambere gitsinzwe na Ndikumana Kodo.

Casa Mbungo André umutoza wa Police yavuze ko mu mupira ariko bigenda ariko avuga ko byari kumushimisha iyo Polisi itwara igikombe kuko ,Polisi ari rumwe munzego zishinzwe kurwanya ruswa.

Yavuzeko bagiye gukora cyane barushaho gutegura imikino ya shampiyona cyane cyane umukino bafite mu cyumweru gitaha uzabahuza na Musanze.

Iri rushanwa mu mwaka wa 2013 ryari ryegukanywe na Police yasezereye Rayon Sport ku bitego 2-1.