Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police y’u Rwanda yongereye imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta

Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu gukurikirana no kuryanya ibyaha bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta mu rwego rwo kugira ngo atangwe mu  mucyo .

Ni muri urwo rwego, abapolisi makumyabiri bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID) bakoze amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gutahura no guperereza ibyaha, birimo ruswa, bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku ya 12 Gashyantare ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru.

Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta (RPPA).

Umuyobozi wungirije wa CID, Chief Supt. of Police (CSP), Morris Murigo, yavuze ko aya mahugurwa azatuma abayitabiriye barushaho kurwanya no gukumira ruswa ishingiye ku itangwa ry’amasoko ya Leta , kimwe n'ibindi byaha bifitanye isano nabyo.

Yagize ati," Ruswa mu masoko ya Leta itera icungwa ribi ry’amafaranga yagenewe  gutanga serivisi.Igihugu cyacu cyafashe ingamba  zo kurwanya ruswa.Aya mahugurwa n’amwe muri izo ngamba zo gukumira no kurwanya bene ibyo byaha".

Umwe mu bahuguye, Prosper Habumuremyi,ushinzwe amategeko muri RPPA, yabwiye abitabiriye aya amahugurwa ko imikorere mibi mu itangwa ry’amasoko ya Leta ishobora kuba ku rwego urwo arirwo rwose, bityo ubushishozi bukaba bukenewe mu gukora iperereza ku gihe kugira ngo ababikoze babiryozwe.

Ingingo ya 628 y’igitabo cy’anmategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhishurira upiganwa amakuru ajyanye n’imiterere ya tekiniki y’isoko mbere y’igihe cy’itangazwa ryaryo,wanga gutanga nta mpamvu igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa n’izindi nyandiko z’inyongera zacyo cyangwa utanga ikitari cyo cyangwa yahinduye,ubogamisha akanama gakora isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa kagashingira ku ngingo zidateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa, ukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa agatanga isoko ucamo isoko ibice agamije guca ku ruhande ibiteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni ebyiri.