Police FC nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma inshuro enye yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze mukeba wayo Rayon Sports igitego kimwe ku busa, igitego kinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.
Umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka ryo gutsinda, ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga idafite abakinnyi bayo nka Ngirinshuti Mwemere na Mugabo Gabriel waje gusimbura nyuma y’iminota 20 asimbuye Muhamed Mpoezimbizi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta nimwe ibashije kureba mu mazamu, gusa ku ruhande rwa Police umuzamu Mvuyekure Emery na Rutahizamu Nshuti Idesbald bari bakomeretse mu mutwe.
Mu gice cya kabiri abasore ba Police FC bakinnye neza cyane batangirannye imbaraga bima umupira Rayon Sports ari nako bashaka amahirwe yo gutsinda ariko umuzamu wa Rayon Sports Ndayishimiye Jean Luc akababera ibamba.
Nyuma yo kwhirarira umukino ntibyatinze kuko Police FC yaje kubona igitego kuri Coup franc yari itewe neza Ngendahimana Eric ahita atera n’umutwe inshundura ziranyeganyega.
Police FC yagumanye umupira kugera ubwo umusifuzi Issa Kagabo arangiza umupira ikipe ya Police FC iba yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo yambere.
Umwaka ushize Police FC yageze ku mukino wa nyuma itsindwa na APR FC igitego kimwe kubusa, Police FC niyo igomba guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation cup.
Nyuma y’umukino umutoza wa Cassabungo Andre yatangaje ko ashimishijwe n’itsinzi, uyu mutoza kandi ni inshuro ya kabiri atwara igikombe cy’amahoro kuko yanagitwaye agitoza AS Kigali.
Cassa yagize ati” Imana ishimwe yo iduhaye itsinzi kuko twari tuyikwiye ubu nugutegura uburyo tuzitwara mu marushanwa ya CAF kandi nabwo ndakeka tuzitwara neza tukagera kure hashoboka”
Uyu mwaka wa shampiyona Police FC yarangije iri ku mwanya wa gatatu.
Kinyarwanda
English











