Polisi ikorera mu karere ka Musanze yafatanye Nshimiyimana Sylvestre w’imyaka 29 y’amavuko, litiro 20 za Kanyanga avuga ko yari ajyanye mu karere ka Nyabihu.
Yafatiwe mu murenge wa Nyange, ahagana mu rukerera rwo ku itariki ya 18 Ukwakira ubwo yahuraga n’abapolisi ba sitasiyo ya Kinigi bari bamutegereje we n’abandi bakoresha iyo nzira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru , Inpector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari inzira ijya ikoreshwa n’abikoreye ibiyobyabwenge babivanye ku mupaka wa Cyanika babijyanye mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo no mu karere ka Nyabihu.
Yakomeje agira ati:” Muri uko kubatega, Nshimiyimana yaje yikoreye umufuka urimo amasashe 20 afunzemo litiro ya Kanyanga imwe imwe, tumufatana nabyo , ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane neza aho yari ayijyanye n’abo bakorana.”
IP Gasasira avuga ko kandi muri iyo nzira, nyuma yo gufata uyu mugabo, abapolisi bahise bahatoragura indi jerekani ya Kanyanga bivugwa ko yahatawe n’abari bakurikiranye n’uyu mugabo bikanze abapolisi.
Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge kuri uwo munsi nayo yafashe Uyisenga Bernard nyuma yo kumufatana udupfunyika 4 twa Heroine, ikaba yanafashe utundi dupfunyika 57 tw’urumogi tw’uwitwa Shemsa ugishakishwa kugeza ubu.
Na none kuri uwo munsi , Mukarugwiza Beatrice yafatiwe mu kagari ka Kahi, umurenge wa Gahini ho mu karere ka Kayonza, afatanywe litiro 7 za Kanyanga , ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murundi.
Kuri ibi bikorwa byose, IP Gasasira yavuze ko urumogi na kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda ari umuzi w’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yagize ati: "Kubishoramo amafaranga ni ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa. Ingaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, hanyuma agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora. Ibi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo n’igihugu muri rusange".
Yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bakwirakwiza , abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda. Yibukije by’umwihariko ko kunywa kanyanga n’urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda uretse kuba ari icyaha bigira ingaruka mbi ku buzima.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Ibihano ku byaha bivuzwe haruguru bihanishwa kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ava ku 500,000 kugeza kuri 5,000 000 bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.
Kinyarwanda
English










