Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu karere ka Kirehe, hafungiye uwitwa Hagenimana Sylvestre w’imyaka 33 y’amavuko ukurikiranyweho gukwirakwiza no gucuruza urumogi.
Ni nyuma y’aho mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi, Polisi ikorera mu murenge wa Gatore, mu mukwabu yakoreye mu kagari ka Cyunuzi, yamufatanye ibiro 31 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango uyu mugabo afatwe, ari amakuru yatanzwe n’abaturage ko Hagenimana, usanzwe ukekwaho ibikorwa by’ubujura n’ubucuruzi bw’urumogi, yaba yaragaragaye afite igikapu ariko bagakomeza kuvuga ko bakemanga ibyarimo.
IP Kayigi yagize ati:” Bamubonye azanye igikapu kinini ari nijoro kandi yari amaze iminsi mike adahari, bahita babimenyesha Polisi n’izindi nzego, nibwo twahise tujya kureba.”
IP Kayigi akomeza avuga ko Hagenimana yafashwe mu rukerera yongeye kuzindukana cya gikapu. Yagize ati:” Hari mu rukerera afashe inzira agiye, maze abona abapolisi ahita ajugunya igikapu cye hasi agerageza kwiruka ariko bahita bamufata nyuma yo gusangamo urumogi. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore, iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane aho yavanye uru rumogi n’aho yari arujyanye.”
Hagati aho kandi, kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana, naho hafungiwe abandi bantu batatu aribo Nikuze Sandrine w’imyaka 24 y’amavuko, Jyamubandi Fabien w’imyaka 27 na Maniragaba Theogene w’imyaka 26 nyuma yo gufatanwa udupfunyika 608 tw’urumogi, bafatanywe mu mukwabu wakorewe mu kagari ka Bwinsanga ko mu murenge wa Gishali mu mugoroba wo ku italiki ya 12 Gicurasi.
Kinyarwanda
English











