Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police VC yatangiranye intsinzi mu irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku mugabane

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata, ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball (Police VC) yatsinze umukino wayo wa mbere mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo (African men’s volleyball club championship), ribera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 47.

Ni umukino Police VC yanyagiyemo ikipe ya Prisons VC yo mu gihugu cya Tanzania amaseti atatu ku busa (3-0), biyiha icyizere cyo kuyobora itsinda.

Umukino w’uyu munsi wari ukomeye ku mpande zombi, aho amakipe yombi yatangiye ubona anganya imbaraga gusa ikipe ya Police VC yakiniraga imbere y’abafana bayo ntiyatinda kwigaragaza itsinda Prisons yo muri Tanzania idakoramo. 

Iseti ya mbere yarangiye Police VC ifite amanota 25 kuri 15 ya prison VC, iseti ya kabiri irangira ku manota 25-18, naho iseti ya gatatu Police VC iyitsinda ku manota 25-17.

Muri uyu mukino abakinnyi ba Police VC barimo umunya Bresil Bettim Matheus, Sibomana Placide wamamaye ku kazina ka Madisson n’umunya Kenya Makuto Eliphase bigaragaje cyane bagora ikipe ya Prisons bituma itsindwa irushwa cyane.

Mu iseti ya Kabiri Umutoza wa Police VC; Fred Musoni yakoze impinduka akuramo Ishimwe Patrick nawe witwaye neza ashyiramo Makuto Eliphase wafashije cyane Police VC gutsinda uyu mukino.



Amakipe 24 yitabiriye iri rushanwa agabanyije mu matsinda 4, aho Police VC iri mu itsinda rya Gatatu (Group C).

Ni itsinda ihuriyemo n'andi makipe atanu ariyo; Prisons VC bakinnye uyumunsi, Faith union yo mu gihugu cya Maroc, Kenya Ports Authority yo muri Kenya,  Wolaitta Volleyball Club yo muri Ethiopia na Ghana Army yo muri Ghana.

Ejo ku wa Gatanu Police VC izakomeza irushanwa ikina na Faith Union yo muri Maroc nayo yatsinze Kenya Ports Authority mu mukino wazihuje, amaseti 3-1.