Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w'intoki 'Volleyball' (Police VC) yijeje abafana bayo n’abaturarwanda muri rusange kuzegukana Shampiyona Nyafurika mu bagabo ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ibera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 47, kuva uyu munsi tariki ya 22 Mata kuzageza ku wa 3 Gicurasi.
Ni irushanwa ryitezwe na benshi rizahuza amakipe meza ku mugabane agera kuri 24 yo mu bihugu 15 by’Afurika, mu mikino izabera muri BK Arena na Petit Stade.
Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa, ku munsi w’ejo tariki ya 21 Mata, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yaganirije abagize amakipe azahagararira u Rwanda muri iyi mikino uko ari ane ari yo; Police VC, APR VC, REG VC na Kepler VC, mu nama yabereye kuri Stade Amahoro i Remera yari igamije kubatera imbaraga no kubibutsa inshingano zabo nk’abazaba bahagarariye u Rwanda.
Abahagarariye amakipe yose bijeje Minisitiri Mukazayire kuzitwara neza bagahesha ishema u Rwanda, na we abifuriza amahirwe masa ndetse abizeza ko abanyarwanda babashyigikiye.

Minisitiri Mukazayire yashimiye abakinnyi ku bw’imbaraga n’ubwitange badahwema kugaragaza mu rwego rwo guteza imbere siporo nyarwanda anashimangira ko igihugu cyiyemeje kubashyigikira.
Yagize ati: “Intambwe igihugu cyacu kimaze gutera muri siporo, cyane cyane mu mikino y’amaboko, ishingiye ku mbaraga, impano n’ubwitange byanyu. Abaturarwanda tubari inyuma kandi kubashyigikira ni inshingano zacu.”
Yanagarutse ku kamaro ko guteza imbere impano z’abato binyuze muri gahunda zo mu mashuri no mu rubyiruko, avuga ko ari ingenzi mu kuzamura urwego rw’u Rwanda ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi w’ikipe ya Police VC, CSP Jackline Urujeni, yagaragaje ko ikipe yiteguye neza kandi ifite intego yo kwitwara neza.
Yagize ati: “Twiteguye neza, twakoze imyitozo ihagije, kandi kuba abakinnyi bacu bose bahari biduha icyizere ko tuzahagararira igihugu cyacu neza kandi dufite n’ubushobozi bwo kwegukana iki gikombe.”
Umutoza mukuru wa Police VC Fred Musoni nawe yahamije ko biteguye guhanganira iki gikombe kandi ko bafite icyizere cyo kugitwara.

Yagize ati: “Twiteguye iri rushanwa kuko twamenye ko rizabera hano iwacu hakiri kare, rero tubasezeranyije ko tuzitwara neza cyane cyane ko rigiye kubera imbere y’abafana bacu.”
Yakomeje agira ati: “Tugiye guhangana n’amakipe meza muri Afurika, kandi iyo ushaka kumenya urwego uriho uhangana n’abakomeye.”
Musoni yasoje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda muri rusange, uko badahwema kubagira inama no kubaha ubushobozi bubafasha kwitwara neza.
Police VC igiye muri iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’imbere mu gihugu kandi ifite abakinnyi bayo bose bari ku rwego rushimishije, akaba ari ku nshuro ya kabiri iryitabiriye nyuma yo kurikina bwa mbere mu mwaka wa 2024 ubwo ryaberaga mu Misiri.

Kinyarwanda
English










