Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police VC ikatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 cy'irangiza mu irushanwa Nyafurika rya Volleyball

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata, ikipe ya Police VC yakatishije itike ya kimwe cya kane cy’irangiza mu mikino y'irushanwa nyafurika rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo (CAVB Men’s Club Championship), nyuma yo gutsinda ikipe ya Nigeria Customs VC amaseti 3–0.

Ni umukino wabereye muri BK Arena, aho ikipe ya Police VC yakomeje kwitwara neza itsinda umukino wayo wa 1/8 wayihuje n'iyi kipe yo mu gihugu cya Nigeria.

Abakinnyi ba Police VC bitwaye neza kuva ku iseti ya mbere kugeza ku ya nyuma, byiyongera ku bufatanye bw'abakinnyi n'imikinire ihamye bityo bibafasha gusezerera Nigeria Customs ku maseti 3 yikurikiranya n'amanota 25–21 ku iseti ya mbere, 25–16 ku iseti ya 2 na 25–21 ku iseti ya nyuma. 

Muri uyu mukino kandi icyagaragaye cyane, ni uko abakinnyi ba Police VC barimo umunya Kenya Makuto Eliphase, abagande Angiro Gedeon na Merry Brian n'Umunyarwanda Sibomana Placide wamamaye ku kazina ka Madisson bigaragaje cyane bagora ikipe ya Nigeria Customs, byatumye itsindwa irushwa cyane.



Police VC yarangije imikino y’amatsinda  idatsinzwe dore ko yabigezeho ihigitse Prisons VC (3–0), Faith Union VC (3–1), Ghana Army VC (3–0), Kenya Ports Authority VC (3–2) na Wolaitta VC (3–0).

Muri uyu mukino Makuto Elphase niwe wigaragaje cyane atsinda amanota menshi, abifashijwemo na Eric Kwizera wamuhaga imipira cyane.

Muri kimwe cya kabiri cy'irangiza Police VC izahura na Kepler VC yo mu Rwanda nayo, yageze muri kimwe cya kane itsinze General Service Unit yo muri Kenya (GSU VC) ku maseti 3–1.

Ni ku nshuro ya 47 iri rushanwa ryo ku mugabane w'Afurika ribaye, rikaba ryaritabiriwe n'amakipe 24 yo mu bihugu 15; aho u Rwanda ruhagarariwe n'amakipe ane ari yo; Police VC, APR VC, Kepler VC na REG VC.