Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MUSANZE: Ibiganiro nyunguranabitekerezo byagarutse ku kwimakaza ubutabera muri Afurika

Ibiganiro nyunguranabitekerezo byaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze ku nshuro ya 10, byasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena, hagaragazwa ko kwimakaza ubutabera ari umusingi w’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro ibi biganiro nyunguranabitekerezo, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko amakimbirane akomeje kuba muri Afurika afitanye isano n’akarengane gatandukanye abaturage bahura nako, kudakemura ibibazo by’ibanze bishingiye ku mibereho y’abaturage ndetse n’intandaro y’amakimbirane nko guhezwa kwa bamwe, kudahabwa amahirwe angana ku mutungo, no kutarengerwa n’amategeko kimwe.

Yavuze ko Afurika yagiye iba indiri y’ibyaha byinshi birimo ibyambukiranya imipaka nk’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’iyezandonke, gucuruza no gukwirakwiza imbunda, kwigana ibicuruzwa n'ibindi.

Ati: "Kongera gutekereza ku mahoro n’umutekano by’ Afurika buri gihe hakenewe cyane kubanza gukemura ibibazo byose biterwa n'akarengane gakurura amakimbirane kugira ngo habeho ubutabera bunoze buzana amahoro n'umutekano birambye ku mugabane w’Afurika.

Minisitiri Gasana yunzemo ati: “Birasaba kuvugurura imikorere itandukanye y’ubucamanza bwo ku mugabane n’akarere, bukabasha gukemura ibyaha bibangamira amahoro n’umutekano; kubaka inzego z’ubutabera zikomeye kandi ziboneye zita ku byo abaturage bakeneye; no guteza imbere ubufatanye bw'abakora mu butabera, mu nzego z'umutekano n'inzego zubahiriza amategeko. " 

Bamwe mu batanze ibiganiro-mpaka

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yagaragaje ko gukumira ibyaha bitaraba, ari yo ntego mu mikorere ya Polisi igezweho kuruta kujya gufata abanyabyaha.

Yavuze ko Polisi ikora neza ari ifite umubare muto w’abanyabyaha bafatwa bagafungwa kubera ko mu baturage ishinzwe gucungira umutekano haboneka ibyaha bike

IGP Felix Namuhoranye yagaragaje ubufatanye bwa Polisi n'abaturage nk'uburyo bwo gukumira ibyaha, Inzira Polisi y'u Rwanda yahisemo

Yongeyeho ko kugira ngo habeho umusaruro ukenewe mu gukumira ibyaha, bisaba Polisi gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano.

Ati: "Imiterere ya Polisi nyuma ya Jenoside yarahindutse iva mu mikorere ya gakondo ikora mu buryo bugezweho, bukumira ibyaha kandi bukorana n’abaturage mu kubahiriza amategeko. Mu gihe cy’ubutegetsi bwateguye, bugashyira mu bikorwa Jenoside, bwifashishije inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, ndetse n'ubushobozi bwa Leta mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi. "

Yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano, bwatangiranye no gukuraho inenge eshatu zikomeye zarangaga Polisi ya gakondo zirimo; ubushotoranyi no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kutegera abaturage no gutegereza ko ibyaha bikorwa ngo ibone gutabara kandi ntibikurikiranwe uko bikwiye.

Yagaragaje iby'ingenzi byagezweho birimo gushyiraho amahuriro y’abaturage afasha mu kunoza umutekano nka Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano; amatsinda yashyiriweho kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge arenga 2000, amatsinda y’umutekano wo mu muhanda mu mashuri, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha barenga 730000; ukwezi ngarukamwaka kwahariwe ibikorwa bya Polisi, imboni z’impinduka zigizwe n’urubyiruko rwanyuze mu bigo ngororamuco, ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwa Gerayo Amahoro n’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano.

Dr. Jurgen Stock, Umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), yavuze ko ibyaha ndengamipaka byiyongera iyo hatabayeho ubufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga.

Prof. Fredrick Ongenga, umuyobozi w'ikigo cyo muri Kenya cy'itangazamakuru, Demokarasi, amahoro n'umutekano (CMDPS), IGP Felix Namuhoranye, Minisitiri w'ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, AIG Francis Rwego, Intumwa yihariye ya Interpol mu muryango w'Afurika yunze ubumwe na Dr. Jurgen Stock, Umunyamabanga Mukuru wa Interpol, wakurikiranye ibiganiro mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Yagize ati: "Ubufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga ni yo nzira imwe rukumbi tugomba gukoresha kugira ngo tubuze abanyabyaha ayo mahirwe. Muri Afurika, ndetse no ku isi hose, ibyaha bigenda birushaho kwiyongera bityo bisaba guhuza no gukoresha amahirwe yose ahari mu kubiburizamo."

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yagaragaje ko kuvugurura ubutabera hagamijwe kugira muryango utekanye yifashishije urugero rw’u Rwanda; yavuze ko akarengane n’umuco wo kudahana mu myaka y’1959-1994 mu Rwanda ari igisobanuro cy'ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Yagize ati: "Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo byarangije urugamba, ahubwo byabanjirije urugendo rushya ruganisha ku mpinduka, harimo no kuvugurura urwego rw'ubutabera mu gihugu cyari cyarasenyutse burundu, abaturage barahahamutse batagifite icyizere cyo kongera kubaho, kandi bafite imitima imenetse".

Umwe mu batanze ibiganiro Dr. Charity Wibabara, Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, Dr. Busingye Kibumba wa Kaminuza ya Makerere na Dr. Alphonse Muleefu, Umuyobozi w'agateganyo wa Kaminuza y'u Rwanda. Mu biganiro byabo bagarutse ku butabera ku hahise no kuri Afurika ya none.

Yongeyeho ati: "Icyari kigenderewe ntibyari ukugira ngo habeho uburakari no kwihorera ahubwo kwari ukugerageza guhindura imibabaro mo kwigirira icyizere; kurandura umuco wo kudahana no kubaka sosiyete igendera ku mategeko; gushishikariza abaturage gukunda igihugu no kwishakamo ibisuizo urugero rw’inkiko Gacaca; no gushyiraho indangamuntu itagaragaza amoko. "

Alice Wairimu Nderitu, Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu byerekeranye no gukumira Jenoside, yashimangiye ko nta butabera hadashobora kubaho ubwiyunge, kwiyubaka n’amahoro.

Ati:"Imihigo yacu twese n’uko tutagomba kwibagirwa ko abakoze Jenoside, ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu bagomba gukurikiranwa n’amategeko.

Alice Wairimu Nderitu, Umujyanama wihariye wa Loni mu bijyanye no gukumira Jenoside witabiriye ibiganiro mu buryo bw'ikoranabuhanga aho yagaragaje ibikenewe mu kongerera imbaraga inzego z'ubutabera hagamijwe Afurika itekanye

Yavuze ko u Rwanda ari urugero rufatika rw’ishingiro ry’ubutabera bugamije guca burundu umuco wo kudahana no guharanira ko abakoze ibyaha bose babibazwa. 

“Nyuma y’imyaka 29 ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari intambwe igaragara iganisha ku butabera no kuburanishwa kw’imanza haba mu Rwanda no mu nkiko mpuzamahanga mpanabyaha, kabone n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa. "

Yasabye ibihugu byose kureba niba ingamba zose zishoboka zashyirwa mu bikorwa kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bagezwe mu nkiko, abahohotewe bakabona ubutabera.

INKURU BIFITANYE ISANO: Mu ishuri rikuru rya Polisi hatangiye ibiganiro ku butabera n’amahoro arambye

Isabelle Masozera, Col.(rtd) Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Gen. Ronald Rwivanga, Charles Onyango Obbo, Dr. Frederick Gooloba Mutebi, Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama Mukuru mu by'ikoranabuhanga mu kigo cy'Africa CDC n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ikoranabuhanga no guhanga udushya, Yves Iradukunda. Bagarutse ku butabera n'umutekano wa Afurika mu bihe bya none.

Berna Namata, Prof. Alfred R. Bizoza wo muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RGB na Donald Omondi Deya wo mu ihuriro ry'Abanyamategeko riharanira iterambere ry'Afurika. Bagarutse ku guteza imbere ubutabera bugamije kugeza Afurika ku mutekano urambye.