Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge no kumurika ibihembo bitandukanye ikipe Zen Karate –Do ikinira mu karere ka Rubavu yagiye itwara, kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2014, mu karere ka Rubavu habereye amarushanwa ya karate yateguwe n’iyo kipe.
Aya marushanwa akaba yari yitabiriwe n’amakipe 10 andukanye yo mu Rwanda harimo Zen yayateguye, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ryari rifite amakipe 2, APR Karate do nayo yari ifite amakipe 2 ndetse n’ikipe ya Police ,hari kandi amakipe nka Delta force na Lion zo mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo.
Ikipe ya Police Karate – do ikaba yarabaye iya mbere mu kwiyereka “Kata” itsinze ku mukino wanyuma ikipe ya Lion yo mu mujyi wa Goma, muri ½ ikaba yari yatsinze Zen Karate do yo mu karere ka Rubavu.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) Karamaga Barnabé yashimiye ikipe ya Zen yateguye amarushanwa, igahitamo n’insanganyamatsiko yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kuko umukino wa karate utajyana n’ibiyobyabwenge.
Yavuze kandi ko umukino wa karate wigishwa n’abantu bawuzi maze asaba urubyiruko n’abandi babishaka kujya babjya mu makipe afite abarimu bafite ubumenyi kuko iyo bize nabi bibagiraho ingaruka mu marushanwa ndetse no ku mubiri muri rusange.
Yibukije abatoza n’abakinnyi kujya bitabira imyitozo n’amahugurwa ategurwa na FERWAKA murwego rwo kongerera abatoza n’abakinnyi ubumenyi.
Karamaga yasabye abitabiriye amarushanwa kurangwa n’umuco wo kutanywa ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima, asoza yifuriza abasifuzi n’abakinnyi amarushanwa meza.
Umutoza wa Police Karate-do Assistant Inspector of Police (AIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko n’ubwo ikipe yabo ari nshya, bishimishije kuba ibaye iya mbere, avuga ko amarushanwa yagenze neza, aho yagize ati:” Twishimiye iyi ntsinzi kandi nk’ikipe ya Police ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge intego yagezweho kuko ubutumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko bwatambutse bukagera ku rubyiruko rwinshi rwari rwaje gufana no kureba iyi mikino”.
Kinyarwanda
English











