Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police irakangurira abantu kwirinda icyaha cy'ubwambuzi bushukana

Mu kiganiro nagiranye Minani Alphonse umwe mu bari baje ku biro bikuru by'ubugenzacyaha Kacyiru gutanga ikirego ku bwambuzi bushukana, yagize ati: "Umuntu yansanze aho nkorera mu mujyi ambwira ko yatsindiye isoko muri Strabag ryo kugemurayo ibyuma byitwa bearing kandi ko bimusaba byibura miliyoni 5. Yambwiye ko izo miliyoni eshanu yari guhita yungukamo ebyiri kuko yari yatsindiye isoko muri Strabag rya miliyoni 7. Yansabye ko dufatanya ubwo bucuruzi, ibyuma nkabyigurira nkabigemura tukagabana inyungu, agafata inyungu ya miliyoni imwe nanjye ngafata indi, yahise ampa nomero z'ushinzwe amasoko muri Strabag turavugana mu cyongereza arabyemeza. Icyakurikiyeho yampuje n'abantu yavugaga ko bacuruza ibyo byuma, ndabigura, mbishyura miliyoni 5 ngeze igihe cyo kubijyana kuri Strabag, mpamagaye nomero yampaye ya Strabag nsanga yavuyeho, muhamagaye kuyo twavuganagaho nawe ndamubura, mbajije abantu bambwira ko ibyuma bampaye ari iby'icyuma gisya imyumbati bigurirwa ahantu hose ku mafaranga make cyane". 

Twifuje kumenya uko icyo kibazo cy'ubwambuzi bushukana giteye, twifashisha ukuriye ishami rirwanya ibyaha by'ubukungu n'ikoranabuhanga Senior Superitendent of POLICE (SSP) Eric Kanyabuganza watubwiye ko ikibazo cy'ubwambuzi bushukana kiriho kandi ko ubu iki cyaha gikorwa cyateguwe neza kandi ko hasigaye hanifashishwa ikoranabuhanga mu gutwara amafaranga y'ababeshywa. Yatugaragarije ko mu mwaka wa 2014 mu gihugu hose Polisi yashyikirijwe ibirego birenga 300.

Yakomeje atugaragariza bumwe mu buryo bugezweho bukoreshwa muri iki gihe mu gucuza abantu utwabo. Hari abavuga ko bafite amabuye y'agaciro bashaka gutwara mu mahanga kugurisha, bakavuga ko bafite ikibazo cyo kuyavana aho ari bayajyana mu mahanga, bakagusaba kubafasha kwishyura amafaranga yo kuyatwara, ukayishyura warangiza ukababura; hari abahamagara abantu bakababwira ko batomboye ko icyo basabwa ari ukohereza amafaranga hifashishijwe telefoni zigendanwa kugirango bamworohereze kubona ibyo yatomboye; hari abatega umugabo umwana w'umukobwa muto bakamufatira mu cyuho ari kumwe nawe bakamubeshya ko bagiye guhamagara polisi bakamusaba kwishyura amafaranga runaka; hari ababeshya ko bakorera ibigo by'itumanaho bakabeshya umuntu ko bagiye kubaka umunara mu isambu ye kandi ko azabonamo amafaranga menshi, bakazajya bamwaka amafaranga bita ko ari ay'ingendo; abaka amafaranga yo koza amadorari (black dollars); abigira abakozi ba banki bakaka ruswa ngo bazafasha abantu kubona inguzanyo; ababeshya ko batanga akazi n'ubundi buryo bwinshi.

Yakanguriye abantu gushishoza cyane bakirinda abantu bose bababwira ko bagiye kubafasha  mu bintu runaka. Yagarutse ku bigendanye n'iyohereza ry'amafaranga hakoreshejwe telefoni zigendanwa, akangurira abantu kwirinda abantu bose bababwira ngo baboherereze amafaranga batabazi.

Yashoje asaba abantu bose gufatanya na polisi kurwanya iki cyaha batanga amakuru ku bantu bose bazi cyangwa bakekaho kugira uruhare muri iki cyaha kandi anakangurira abantu bibayeho kwihutira guha polisi amakuru ku gihe kuko binafasha mu iperereza.

Yibukije ko iki cyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda mu ngingo ya 318 y'igitabo cy'amategeko ahana. Agaragaza ko uhamwe n'icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.