Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hateranye Inama Nkuru ya Polisi yiga ku kurushaho kunoza inshingano

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho, imbogamizi no gufata ingamba zo kurushaho kunoza inshingano.

Ni inama ihuza abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobozi b’amashuri ya Polisi; Abakomiseri ba Polisi; Abayobozi b’amashami n’imitwe yihariye bya Polisi; ba Komanda b’Intara n’ab’Uturere bya Polisi n’abandi bapolisi bemezwa n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda.

Afungura inama ku mugaragaro, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta yavuze ko ishema Polisi y’u Rwanda ihesha igihugu rigaragazwa n’ubuhamya bwaba ubw’abantu ku giti cyabo ndetse na raporo zitandukanye.

Yagize ati: “Ibigereranyo bitandukanye bikomeje kwerekana ko abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda bishimira imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda, cyane cyane mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Si mu Rwanda gusa kandi, kuko na raporo ziva mu mahanga aho abapolisi bacu boherezwa kubungabunga amahoro zigaragaza ko bitwara neza.”

Yagaragaje ko n’ubwo kugirirwa icyizere n’abaturage bisobanura ko ibikorwa bya Polisi bihura n’ibyo abaturage bayitezeho, bikwiye kwishimirwa cyane, ariko bitanga n’umukoro wo guhozaho no kudatezuka ku ntego.

Minisitiri Biruta yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’imyifatire myiza mu kazi birinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura.

Ati: “Hari bamwe mu bapolisi bagiye bishora mu ngeso mbi, bikaba byarabaviriyemo kwirukanwa mu kazi. Mwebwe rero mwahisemo gukora kinyamwuga mukomereze aho, kandi mujye muhora iteka mugirana inama nziza kuko bizabafasha guca ukubiri n’imyitwarire idakwiye yanduza isura yanyu ubwanyu, iy’urwego mukorera ndetse n’iy’igihugu muri rusange.”

Yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza kongerera ubushobozi Polisi y’u Rwanda mu buryo bwose; haba mu kubaka ibikorwaremezo, kwita ku mibereho y’abapolisi ndetse no kubaha amahugurwa n’ibikoresho bigezweho kugira ngo bashobore kurushaho gukora akazi neza.

Ku bijyanye n’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026, aho abaturarwanda hirya no hino mu gihugu bazaba bafite ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo by’abahanzi, ibikorwa by’amadini n’ibindi, Minisitiri Biruta yibukije ko uruhare rwa Polisi rukenewe cyane kugira ngo ibyo bikorwa byose bizabe mu mutekano usesuye.

Yasoje abifuriza inama nziza, gufata imyanzuro inoze kandi igashyirwa mu bikorwa, aboneraho no kubifuriza hamwe n’imiryango, kuzagira Noheri nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2027.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ni rwo rwego rukuru ruyiyobora kandi rufata ibyemezo  aho ifite inshingano zirimo; gutanga umurongo ngenderwaho ugomba gukurikizwa mu kuzuza inshingano; gusuzuma no gukurikirana imikorere ya Polisi y’u Rwanda; kwemeza iteganyabikorwa ry’igihe kirekire na gahunda y’ibikorwa by’umwaka na raporo zijyana na byo; kwemeza amategeko ngengamikorere no kwemeza urutonde rw’abapolisi basabirwa kwirukanwa, mbere yo gushyikirizwa urwego rubifitiye ububasha kugira ngo rubifateho icyemezo.