Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino w’intoki ukinirwa ku mucanga (Beach Handball) kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama, yegukanye igikombe mu irushanwa ryo muri uyu mukino ry’umwaka wa 2022 ryaberaga mu Karere ka Rubavu kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 8 Mutarama 2023.
Ni igikombe ikipe ya Police HC yatwaye nyuma yo gutsinda ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle ku mukino wa nyuma, iyitsinze mu bice byombi by’umukino, ni ukuvuga amanota 2 ku busa bwa Vision JN. Ni umukino yagezeho itsinze ikipe ya E.S Kigoma kuri za penaliti 11 ku 10 nyuma yo kunganya inota 1-1 mu mukino wazihuje muri ½ cy’irangiza, mu gihe ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle yo yari yasezereye ikipe ya Tengo HC.
Iri rushanwa ryaberaga mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ryari ryitabiriwe n’amakipe atanu ku ruhande rw’abagabo, aho ku munsi wa mbere hari hakinwe imikino y’ijonjora, Police HC ibasha kuyitwaramo neza itsinda amakipe yose yegukana umwanya wa mbere.
SOMA NA: Police HC yatsinze amakipe yose mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga
Umutoza wa Police HC, Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Ntabanganyimana, arishimira ko intego bari bafite yo gutsinda imikino yose babashije kuyigeraho bagatwara n’igikombe.
Yagize ati: “ Twari dufite intego yo gutsinda umukino wose dukinnye nta gutakaza kandi ni ko byagenze tubasha kwegukana igikombe. Ibanga nta rindi ni uko dufite ubuyobozi buba hafi ikipe ari nabyo bituma abakinnyi baba bafite morale yo ku rwego rwo hejuru n’ubushake bwo gutsinda. Inama nabahaye zose barazikurikije bityo tubashije kwisubiza iki gikombe kuko igiherutse ari twe twagitwaye kandi bikaba bidutera imbaraga zo gukomeza imyitozo kugira ngo tuzabashe kwegukana n’icy’irushanwa ry’ubutaha.”
CIP Ntabanganyimana yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buba hafi ikipe, ashimira n’abafana b’ikipe abizeza ko batazabatenguha, bazakomeza kwitwara neza batwara n’ibindi bikombe.
Kapiteni w’ikipe ya Police HC, Nshimiyimana Alex, yavuze ko bari bafite agahigo ko kwisubiza iki gikombe kandi ko kibongereye imbaraga zo gukomeza kwitegura n’andi marushanwa ari imbere.
Yagize ati: ”Biduteye ishema cyane kuba dukomeje kubika iki gikombe twari twatsindiye no mu irushanwa riheruka. Nkaba nshimira abakinnyi kuko bumviye inama y’umutoza wacu kandi bakagaragaza ishyaka ryatumye tubasha kwitwara neza tugatsinda imikino yose twakinnye hatavuyemo n’umwe.”
Twabibutsa ko mu mwaka wa 2021 ubwo haherukaga gukinwa iri irushanwa nabwo ari ikipe ya Police HC yacyegukanye itsinze Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara (UR-Rukara) ku mukino wa nyuma. Iki kikaba ari igikombe cya gatandatu imaze kwegukana kuva yatangira gukina iri rushanwa.
Kinyarwanda
English










