Mu gihe mu minsi ishize hari abakinnyi bagera kuri bane (4) baherutse kurangiza amasezerano mu ikipe ya Polisi y’umukino wa Handball (Police HC) bakerekeza mu yandi makipe, hakibazwa icyerekezo ikipe ifite n’ubwo bitayibujije kwegukana igikombe cya Shampiyona, Police HC yatangiye guca amarenga yo gushimangira ko ari ikipe y’ikigugu muri uyu mukino ukunzwe na benshi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga, ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, nibwo Police HC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, umukinnyi wayo w’imena, Mbesutunguwe Samuel wari umaze imyaka ine ayikinira, nyuma y’uko amakipe menshi yari yatangiye kugaragaza ko amwifuza, hakaba hakomeje ibiganiro mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mu ikipe, kugira ngo izabashe kurushaho kwitwara neza mu mikino itaha.
Mbesutunguwe Samuel ni umukinnyi umaze kuba icyamamare muri uyu mukino kubera ubuhanga agaragaza, haba mu ikipe ya Police HC ndetse no mu ikipe y'Igihugu ya Handball.
Umutoza w’ikipe, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko Polisi yishimiye kumwongerera amasezerano kubera ubuhanga n'ikinyabupfura bamubonana.
Yagize ati: " Mbesutunguwe ni umukinnyi ikipe iyo ariyo yose yakwifuza, ndetse hari n’andi makipe yagaragaje ko amwifuza duhangana kenshi mu marushanwa hano mu gihugu. Kubera ubuhanga tumuziho n'ikinyabupfura, byatumye ubuyobozi bwa Polisi bumuha ibyo yifuzaga bityo yongera amasezerano."
Yakomeje agaragaza ko Polisi ifite gahunda yo gukomeza kongera amaraso mashya mu ikipe mu rwego rwo kurushaho kwitegura amarushanwa ari imbere.
Ati: "Hari abakinnyi bagera kuri bane baherutse kurangiza amasezerano muri Police HC bajya ahandi. Ntacyo byahungabanyijeho cyane ikipe yacu, kuko mwarabibonye ko bagiye dufite umukino ukomeye cyane n’ikipe ya APR HC wo guhatanira igikombe cya Shampiyona, ariko ntibyatubuza kugitwara badahari. Abakunzi ba Police HC turabamenyesha ko turimo gushaka n’abandi bakinnyi bashya bazabasimbura, nta kibazo ikipe izagira mu bijyanye n'umusaruro."

Nyuma yo kongera amasezerano, Mbesutunguwe yagaragaje ko nyuma y'uko amasezerano yari afitanye n'ikipe ya Police HC yari ageze ku musozo, hari amakipe menshi yamwegereye ashaka kumutwara ariko akabyanga kubera ibihe byiza yagiranye n'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda muri iyi myaka 4 bari bamaranye.
Yagize ati: " Nageze muri Police HC nkiri muto, ndangije amashuri yisumbuye. Bamfashe nk'umwana wabo kuruta uko bamfata nk'umukinnyi wishakira amafaranga. Ibyo bagusezeranyije barabiguha kandi bakabiguhera ku gihe. Hari byinshi maze kugeraho haba mu kuzamura urwego rw'imikinire ndetse no mu kwiteza imbere mu mibereho nkesha Polisi y’u Rwanda. Ibi nibyo byatumye nanga kugira indi kipe nsinyira mu zanshakaga nyinshi."
Mbesutunguwe yasezeranyije ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda n'abakunzi ba Police HC kuzarushaho gutanga umusaruro utubutse afatanyije na bagenzi be bakinana kurusha uko byari bisanzwe.
Muri uyu mwaka wa 2025 Police HC yatwaye ibikombe bitatu bikomeye ari byo; igikombe cyitiriwe intwari z'u Rwanda, igikombe gihuza amakipe ya Polisi zo muri aka Karere k'Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) ndetse n'igikombe cya shampiyona y'Igihugu, amarushanwa yose Mbesutunguwe yagiye akinamo ndetse akanagira uruhare mu gutuma Police HC yegukana ibikombe, ikipe ye ikaba ari nayo yegukanye irushanwa rya “Kigali Handball Open Tournament” ryari rimaze iminsi ine rihuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda ryasojwe ku wa 4 Nyakanga.
Kinyarwanda
English











