Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino w’amaboko (Handball) yakajije imyitozo, irimo kwitegura irushanwa riteganyijwe kubera mu Rwanda guhera tariki ya 02 Ukuboza kugeza tariki ya 07 muri uyu mwaka. Ni irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu bigize akarere k’iburasirazuba ndetse na Africa yo hagati.
Ikipe ya Police HC (Handball Club) isanzwe izwiho gutwara ibikombe muri buri marushanwa yitabiriye, umwanya mubi ikunze kugira ni uwa kabiri kuko byibura igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo twasuye iyi kipe ya Police HC aho imaze iminsi ikorera imyitozo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisaga ahari ikigo cy’urubyiruko( Maison des Jeunes Kimisagara).

IP Antoine Ntabanganyimana umutoza wa Police HC
Umutoza w’iyi kipe ya Polisi, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze ibyo bugomba gukora kugira ngo ikipe izitabire irushanwa yiteguye. Akomeza avuga ko akurikije imyitozo arimo guha abakinnyi ndetse n’ishyaka risanzwe ribaranga nta kabuza Police HC izegukana irushanwa.
Yagize ati: ”Usibye CPL Mutuyimana Gilbert uri mu bihano na Tuyishime Zacharie (Vice Capitaine) urwaye abandi bakinnyi bariteguye kandi bameze neza. Nk’uko bisanzwe bakinana ishyaka, biteguye kwegukana kiriya gikombe.”
Ubwo twasuraga iyi kipe ya Police HC twasanze amazina azwi cyane muri iyi kipe nka Cpl Duteteriwacu Norbert (Capitaine), Nshimiyimana Alexis, Nkengurutse Brax, Hagenimana Fideli bakunze kwita Machine, Rwamanywa Viateur abanyezamu nka Bananimana Samuel na Agunda T. Ochengo bose bari bameze neza barimo gukorana n’abandi imyitozo.

Capitaine w’ikipe, CPL Duteteriwacu Norbert arakangurira abafana kuzaba inyuma y’ikipe nk’uko basanzwe babigenza bityo bizabongerere imbaraga zo kwegukana igikombe.
Yagize ati: ”Irushanwa rizaba ryabereye hano mu gihugu cyacu, turasaba abafana bacu kuzaza kudutera ingabo mu bitugu kandi mbasezeranyije ko tutazabakoza isoni nk’uko bisanzwe igikombe tuzagitwara.”
Ikipe ya Police HC isigaye yitwa ikipe y’ibikombe bitewe n’uko ibikombwe hafi ya byose yitabiriye muri uyu mwaka haba ibyakinirwaga imbere mu gihugu ndetse no hanze yabashije kubyegukana.

Uyu mwaka wa 2019 Police HC yatwaye ibikombe bitanu harimo icyo yavanye mu gihugu cya Kenya ahari habereye amarushanwa yahuje amakipe atandunye ya Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba, amarushanwa azwi ku izina rya EAPCCO Games. Uyu mwaka Police HC yegukanye igikommbe cya Shampiyona, igikombe cy’igihugu (Super Cup), Handball yo ku mucanga ndetse n’ igikombe cyo kwibuka intwari z’u Rwanda.
Kinyarwanda
English










