Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe, ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki (Police HBC) irerekeza mu ntara y’Uburengerazuba akarere ka Nyabihu mu mukino uyihuza n’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Rambura (GS Rambura), mu mukino wa 2 w’izi kipe zombi kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira.
Police HBC ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, ikaba inahabwa amahirwe yo kwegukana icy’uyu mwaka, irerekeza muri aka karere ka Nyabihu ifite icyizere cyo gutsinda ibitego byinshi, kuko nta mukinnyi bakinishaga umwaka ushize wigeze uva mu ikipe ubwo bandikaga amateka yo gutwara ibikombe 7, ahubwo hakaba hariyongereyemo abandi 6 baje kuyifasha gukomeza kwitwara neza muri uyu mwaka.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije, harimo Muhawenayo Jean Paul wigaragaje neza mu mukino wo mu cyumweru gishize ubwo yatsindaga ibitego 10 wenyine mu mukino wahuje Police HBC na G.S St Aloys y’i Rwamagana, hakiyongeraho n’umuzamu Bananimana Samuel.
Umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze imigabo n’imigambi y’ikipe ye aho yagize ati:”Kuva aho uyu mwaka utangiriye tumaze gutwara ibikombe 2, kandi intego yacu ni ugukora nk’ibyo twakoze umwaka ushize, aho dufite inyota yo gutwara igikombe cyose ikipe yacu izahamagarwamo”.
Kinyarwanda
English











