Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police HBC yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’uyu mwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki (Police Handball Club) yegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abakunzi ndetse n’abayobozi b’umukino w’intoki (handball) ry’uyu mwaka wa 2018. Ni mu mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 16 Kamena ku kibuga cy’urubyiruko cya Kimisagara mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gutsinda bigoranye APR HBC ku bitego 29 kuri 26.

Kugira ngo iyi kipe ibashe kwegukana iki gikombe, yabanje kwitwara neza mu mikino y’amajonjora aho yatsinze  GS Saint Aloys (45-25) na  ES Kigoma (36-17) mu itsinda rya mbere bari kumwe. Mu mukino ubanziriza uwa nyuma Police HBC yatsinze College de Gisenyi bita Inyemeramihigo  ku bitego 50-27.

Mu itsinda rya kabiri ho harimo amakipe ya APR HBC , Makerere yo muri Uganda na ADEGI-Gituza. Murya gatatu harimo Nyakabanda, Evergreen na College de Gisenyi.

Undi mukino ubanziriza uwa nyuma, APR HBC yatsinze Evergreen ibitego 25-21.

Mu mukino wa nyuma wahuje Police HBC na APR HBC wari ukomeye cyane bitewe n’uko aya makipe asanzwe ahangana cyane. Byatumye umukino utangirana ingufu n’ishyaka ku mpande zombi maze igice cya mbere kirangira Police HBC ifite ibitego 17 kuri 11 bya APR HBC. Bavuye kuruhuka, ibintu byaje guhindura isura maze igice cya kabiri cyose cyiharirwa na APR HBC. Cyakora bitewe n’uko Police HBC yari yizigamiye bihagije; umukino waje urangira ari ibitego 29-26.

Umutoza wa Police HBC Senior Sgt. Turatsinze Dismas nyuma yo kwegukana iri rushanwa yashimiye abakinnyi be kubera uko bakomeje kwitwara muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati:” navuga ko ubu tuyoboye mu marushanwa yose tumaze gukina. Twatwaye irushanwa ryahariwe kwibuka Intwari z’u Rwanda ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare, ubu dutwaye iryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse turi ku isonga muri shampiyona y’uyu mwaka”.

Police HBC ninayo yari iherutse no gutwara igikombe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu irushanwa ryo mu mwaka ushize. Ubu iyoboye shampiyona n’amanota yose 30 kuri 30 nyuma yo gutsinda imikino yose mu cyiciro kibanza aho irusha APR HBC amanota abiri.