Isonga 1-2 Police FC
Police HBC 17-14 APR HBC
Police HBC yongeye kugaragaza ubunararibonye itsinda ikipe nayo ikomeye ya APR ku bitego 17-14 ikaba ariyo kipe ifite amanota menshi mu mikino itatu imaze gukinwa kugeza ubu ikaba irusha ikipe iyikurikiye amanota abiri.
Umukino wo kuwa 04 Mata wabereye ku nzu y’urubyiruko ya Kimisagara wari umukino ukomeye ariko washimishije cyane abawitabiriye, igice cya mbere cy’uwo mukino kikaba cyarangiye ku ntsinzi ya polisi ku bitego 8-7.
Igice cya kabiri cyari giteye amatsiko, amakipe yombi yanganyaga amanota yombi akaba afite amanota atandatu Police HBC iyirusha ibitego, akaba aribyo biyishyira ku mwanya wa mbere, yari intambara kuko ikipe yari kwegukana intsinzi yari no guhita yegukana umwanya wa mbere.
Uyu munsi wari umunsi w’intsinzi ku ikipe ya polisi kuko mu gice cya kibiri polisi yinjijemo ibitego 9 kuri 7 bya APR byahise biyihesha intsinzi nk’uko byari byizewe n’umutoza mukuru wa Police HBC AIP Antoine Ntabanganyimana, akaba yanavuze ko ari intangiriro nziza yo kwegukana igikombe cya gatatu.
Zachary Tuyishime na Gilbert Mutuyimana nibo batsinze ibitego byinshi muri uyu mukino, batsinze ibitego 4 buri umwe, uwabaguye mu ntege ni Baptiste Habimana watsinze ibitego bitatu.
Ntabanganyimana yagize ati: “Wari umukino ukomeye ariko ushimishije urebye amakipe yakinaga, muri uyu mukino mu Rwanda niyo makipe akomeye. Kuba twatsinze mukeba ni iby’igiciro cyinshi. Ikipe itugwa mu ntege twayihaye intera y’ibitego bibiri ku mukino wa gatatu gusa. Dukeneye gukomeza muri iyi nzira kugirango tugumane igikombe, iyo niyo ntego twihaye”.
Uku niko amakipe azahura nkuko ingengabihe y’uyu mukino ibigaragaza
21-3-2015: Police 37-24 GS St Aloys - Rwamagana
29-3-2015: GS Rambura 17-52 Police - Rambura
4-4-2015: Police 17-14 APR Kimisagara
18-4-2015: ES Kigoma vs Police. Kigoma
26-4-2015: Police vs Gicumbi Amahoro
2-5-2015: ES Urumuri vs Police. Birambo
9-5-2015: Police vs Nyakabanda Amahoro
16-5-2015: Rambura vs Police Rambura
23-5-2015: Police vs CE. Kimisagara
31-5-2015: College Inyemeramihigo vs Police. Rubavu
6-6-2015: Police vs CASS. Kimisagara
Imikino yose itangira saa yine za mu gitondo
Police FC yatsinze Isonga ibitego 2-1
Uyu munsi tariki ya 04 04 15 Shampiona y’umupira w’amaguru ikiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje aho ikipe ya Police FC yahuye n’ikipe y’isonga umukino ukaba wabereye kuri stade ya FERWAFA Remera.
Igice cya mbere cy’umukino, amakipe yombi yasaga nk’aho anganya umukino akaba ari nayo mpamvu cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, umutoza w’ikipe ya Polisi Kasa Andre yasimbuje abakinnyi babiri aribo Tumayine wasimbuwe na Innocent Twagirimana na Nshuti wasimbuwe na Twagiramungu JMV. Isimbuza ryahise rihindura umukino, igice cya kabiri gisa n’aho kihariwe na Police FC yabashije kukibonamo ibitego bibiri, kimwe kikaba cyatsinzwe na Innocent Twagirimana wari umaze gusimbura ku munota wa 58, ntibyatinze mu minota ine ikurikiyeho, Twagiramungu JMV yahise asongamo igitego cya kabiri, aho hari ku munota wa 62. Ku munota wa 75 ikipe y’isonga yishyuyemo igitego kimwe kikaba cyatsinzwe na Dany Usengimana. Umukino waje kurangira nta gihindutse, Police FC itahana intsinzi.
Ayo manota yagumishije Police FC ku mwanya wa Gatatu n’amanota 36 aho ikurikira ikipe ya AS Kigali ifite amanota 44 na APR ifite amanota 41.
Kinyarwanda
English











