Mu mpera z’iki cyumweru, hatangiye imikino yo kwishyura y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Hand ball.
Ikipe ya Police HBC ikaba yahuye n’ikipe y’ishuri rikuru ry’uburezi rya Kigali (KIE), umukino ukaba wabereye ku kibuga cy’iryo shuri.
Muri uwo mukino Police HBC ikaba yihereranye KIE ku kibuga cyayo ikayitsinda ibitego 42 kuri 21.
Uyu mukino ukaba waranzwe no kwigaragaza k’umukinnyi wa Police HBC Mutuyimana Gilbert watsinzemo ibitego 10.
Umutoza wa Police HBC yavuze ko bagiye gukomeza imyitozo nk’uko bisanzwe bakitegura Nyakabanda HBC bazahura ku itariki ya mbere Nyakanga.
Police HBC ikaba ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona ya Hand ball n’amanota 27 kuri 27, mu mikino 9 imaze gukina ikaba itaratsindwa umukino n’umwe.
Kinyarwanda
English











