Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police HBC yarangije imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe

Ubwo Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki Hand ball (Police Hand Ball Club) kuri iki cyumweru tariki ya 27 Gicurasi yakinaga umukino wayo w’ikirarane yari ifitanye n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) ikawutsinda, byatumye irangiza imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere, ikaba irangije iyo mikino idatsinzwe umukino n’umwe, aho ifite amanota 30 kuri 30.

Ni umukino wabereye ku kibuga cy’iri shuri, imbere y’abafana b’ikipe y’iri shuri, umukino ukaba wararangiye Police HBC itsinze ES Kigoma ibitego 31 kuri 15.

Abakinnyi ba Police HBC barushije ku buryo bugaragara aba ES Kigoma, ariko abigaragaje cyane ni Nshimiyimana Alexis watsinze ibitego 8, Cpl Mutuyimana Gilbert watsinze 6 na Tuyishime Zacharie watsinze 5.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police HBC, Turatsinze Dismas yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye, bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

Yavuze ati, "Twishimiye kurangiza imikino ibanza ya Shampiyona turi aba mbere kandi tudatsinzwe umukino n’umwe, intego ni ugutwara iki gikombe n’ubwo akazi gasigaye katoroshye ariko tugomba kwitegura neza."

Yakomeje avuga ko agiye gukomeza gutegura neza  ikipe ye igakora imyitozo ikaze, mu rwego rwo kuzitwara neza mu mikino yo kwishyura.

Yaravuze ati:"Kuba turangije imikino ibanza tudatsinzwe umukino n’umwe biraduha imbaraga, kandi ntitugiye kuruhuka; ahubwo turakomeza imyitozo, izatuma twitwara neza mu mikino yo kwishyura."

Uyu mutoza yavuze ko imbaraga, ishyaka n’umurava ikipe ifite, ibiterwa n’uko abayobozi ba Polisi y’u Rwanda bayihora hafi bakayigira inama, ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi.