Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police HBC ishobora kwegukana igikombe cy’igihugu-Umutoza wa Police HBC

Ikipe ya Police y’umukino w’intoki wa handball izitabira irushanwa ry’igikombe cy’igihugu “Coupe du Rwanda” rizatangira ku cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2015. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 11 yakinnye shampiyona y’uyu mwaka. Umutoza wa Police HBC AIP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko ikipe ye yiteguye neza ku buryo ishobora kwegukana iki gikombe.

Yakomeje agira ati:”  twatangiye imyitozo kuwa kane tariki ya 17 Ukuboza, nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo mu karere ka Afurika y’I Burasirazuba no hagati turizera no gutwara iki gikombe cy’igihugu. Ubu imyitozo irarimbanyije kandi byanze bikunze tuzagitwara”.

Ikipe itwaye iki gikombe cy’igihugu, ibona uburenganzira bwo gukagararira igihugu mu marushanwa y’Afurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byabo.

Igikombe cy’igihugu muri uyu mukino w’intoki wa handball, Police HBC yagitwaye mu mwaka w’2011, 2012,ndetse n’umwaka ushize wa 2014. Naho igikombe cya shampiyona cyo yagitwaye inshuro enye; mu mwaka w’2011, 2012,2013,na 2015.

 Kuva uyu mwaka watangira,ikipe ya Police Handball Club imaze kwegukana ibikombe bitandatu aribyo: igikombe cyiswe Impano n’impamba cyakinwe mu kwezi kwa Mutarama, igikombe cy’umunsi w’intwari cyakinwe mu kwezi kwa Gashyantare, igikombe cy’umunsi w’umurimo cyakinwe mu kwezi kwa Gicurasi, igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2015,igikombe cya Carré d’AS gikinwa n’amakipe yabaye ane ya mbere ndetse n’igikombe cy’umukino wa handball mu irushanwa ryabereye ku mucanga mu kwezi gushize mu karere ka Rubavu. Kuva Police HBC yashingwa mu mwaka w’2003 imaze kwegukana ibikombe 27.